Perezida Kagame ntiyifuza ubusumbane ku bagerwaho n’ikoranabuhanga

Perezida Paul Kagame yatangaje ko mu gihe abantu benshi bagenda bagerwaho n’ikoranabuhanga, hakwiye no gutekerezwa uko nta busumbane bujyanye na ryo bwabaho.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya Broadband Commission
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya Broadband Commission

Yabitangarije mu nama ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’umurongo mugari wa Internet (Broadband Commission) yateraniye i New York kuri iki Cyumweru tariki 23 Nzeri 2018.

Yagize ati “Turitegura kugera mu gihe kidasanzwe aho kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bagerwaho na Interineti. Iyi ni intambwe tugomba kwishimira nubwo iri terambere ritagabanijwe ku buryo bungana mu bice byose by’isi.”

Perezida Kagame na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye inama
Perezida Kagame na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye inama

Perezida Kagame ufatanije n’umuherwe Carlos Slim ku buyobozi bw’iyo komisiyo, yavuze ko uburyo bwiza bwo kubikora ari ugukorana bya hafi hagati y’abafatanyabikorwa bose ari za leta, abikorera n’abashakashatsi.

Ati “Ubwo abantu benshi bamaze kugerwaho na interineti, tugomba gutekereza ku buryo buri wese yagerwaho n’iryo koranabuhanga mu buryo bungana kandi ntawe ubangamiwe. Kugira ngo tubyaze umusaruro udushya tuzanwa n’ikoranabuhanga tugomba gutekereza ku birigenga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

President wacu akenshi agira ibyifuzo bimeze nk’ibyo imana ishaka.Imana nayo ntabwo ishaka UBUSUMBANE.Ibindi yanga,ni akarengane,ubukene,ubusaza,indwara,urupfu,etc...
Abantu benshi bibaza impamvu imana idakuraho ibyo bintu kandi ifite ubushobozi.After all,He is Almighty.Mu byukuri,Imana yashyizeho "Umunsi w’Imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Impamvu yatinze kuzana uwo munsi,nuko ishaka ko abantu bose bihana,ntihagire numwe urimbuka kuli uwo munsi.Byisomere muli 2 Petero 3:9.Ariko kubera ko abantu bakomeje kwanga guhinduka,bakibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,ubukire,shuguri,politike,etc...,irenda kuzana uwo munsi.Abantu bazarokoka,nibo bonyine bazaba muli paradizo.Icyo gihe,nibwo ubusumbane buzavaho mu isi.

Munyemana yanditse ku itariki ya: 24-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka