Muhanga: Abakozi b’aka karere barasabwa kugaragaza ibyo bakora bakoresheje imbuga nkoranyambaga
Ubwo yagiranaga inama n’abakozi b’akarere ndetse n’izindi nzego zitandukanye, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yabasabye ko bajya bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, mu rwego rwo kugaragaza isura nyayo by’umwihariko w’aho bakorera.
Ibi uyu muyobozi yabisabye aba bakozi b’akarere nyuma y’uko umukuru w’igihugu Paul Kagame yasabye abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abandi Banyarwanda ko bajya bihatira gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kugaragaza isura nyayo y’igihugu cyabo cyane ko hari abandi batari bacye biyemeje kugaragaza isura itariyo ku Rwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga yaboneyeho gusaba abo ayoboye nawe ko bajya nabo bakoresha izi mbuga by’umwihariko urubuga rwa Twitter rukoreshwa n’abantu benshi ku isi mu gusakaza amakuru atandukanye ku isi hose.
Uru rubuga narwo rukaba ari rumwe mu rukoreshwa ahanini n’abakunze kugaragaza isura mbi y’u Rwanda. Aha abayobozi batandukanye b’igihugu bakaba bakomeje gushishikariza Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ko bajya bakoresha uru rubuga nabo bagaragaza isura nyayo y’igihugu cyabo.

Ubuyobozi bukuru bw’igihugu kandi bukomeje kunenga bamwe mu bayobozi mu gihugu kuba badakoresha neza imbuga (website) z’ibigo bakorera, uturere n’ibindi mu kugaragaza amakuru abera aho bakorera.
Aha bagaragaza ko n’abagerageje gushyiraho amakuru bashyiraho amakuru y’abayobozi gusa cyangwa akaba ariyo yiganjeho, ay’abagenerwabikorwa akaba make cyane.
Aha umukuru w’igihugu yasabye abayobozi ko bajya bakoresha imbuga zabo bashyiraho ibikorwa bagashyiraho by’umwihariko amafoto y’abagenerwabikorwa cyangwa abaturage.
Mutakwasuku akaba nawe yasabye abashinzwe urubuga rwabo ko bajya barukoresha bagaragaza amakuru aranga akarere bayoboye aho kugirango hashyirweho amazina y’abitabiriye igikorwa runaka n’ibindi.
Urubuga rw’akarere ka Muhanga ni rumwe mu mbuga mu ntara y’Amajyepfo zikora neza kuko buri cyumweru intara y’Amajyepfo ikora isuzuma z’uko imbuga zishyirwa ku gihe (Update).
Imbuga myinshi z’ibigo ndetse n’uturere zikunze kunengwa ko zidashyira ku gihe amakuru aba ariho kuburyo bigora abashaka amakuru kuri izo mbuga.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|