MTN yashimiwe ko abafatabuguzi bayo basura urubuga ‘wikipedia’ ku buntu

Ministeri y’uburezi (MINEDUC) n’iy’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) ngo zishimishijwe n’icyemezo cya sosiyete y’itumanaho mu Rwanda MTN, cy’uko abafatabuguzi bayo basura ku buntu, urubuga ‘wikipedia.org’ rutanga amakuru n’ubumenyi bukenerwa n’abanyeshuri cyangwa abashakashatsi.

Umufatabuguzi wa MTN wese ufite telefone irimo internet (murandasi) cyangwa ukoresha modemu kuri mudasobwa, ngo iyo asuye urubuga Wikipedia nta faranga na rimwe akatwa kuri simu kadi (SIM card) ye, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’ibikorwa bya MTN, Ebenezer Asante.

Mu kiganiro we na Ministiri w’uburezi Dr Vincent Biruta, hamwe na Jean Philbert Nsengimana w’urubyiruko n’ikoranabuhanga bahaye abanyamakuru, kuri uyu wa kabiri tariki 03/6/2014, Asante yagize ati: “Igisigaye ni ukumenya akamaro ka Wikipedia, ko iguhereza ibijyanye n’uburezi byose”.

Uru rubuga n’ubwo rutaragira ibyanditswe mu Kinyarwanda byinshi, rufite inkoranyamagambo zitandukanye harimo n’isobanura izindi ndimi mu kinyarwanda, kandi rugatanga amakuru agezweho ku isi ndetse n’ubumenyi bw’ibiriho muri rusange, aho umushakashatsi wese ashobora gusomera ibitabo bitandukanye.

Uhereye ibumoso: Ministiri muri MINEDUC, Umuyobozi wa MTN na Ministiri muri MYCT.
Uhereye ibumoso: Ministiri muri MINEDUC, Umuyobozi wa MTN na Ministiri muri MYCT.

“Ndahamya neza ko gukoresha wikipedia kuri telefone umuntu atishyuye amafaranga ya internet, bizorohereza abiga, abakora ubushakashatsi n’undi wese ushaka kumenya icyo adafitiye amakuru”, nk’uko Ministiri Dr Vincent Biruta yabishimiye MTN.

Icyakora ngo hazabaho igenzura ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ritarangaza abanyeshuri cyangwa rikabaha “amakuru adafite akamaro”; nkuko Ministiri Biruta yakomeje abisobanura.

Imbogamizi zihari nk’uko Ministiri Jean Philbert Nsengimana yabitangaje, ni uko umubare w’abakoresha internet ngo ukiri muto cyane ku kigero cya 20%, nyamara umubare w’abafite telefone bose mu gihugu umaze kurenga 65% by’abaturage; akaba yizeza ko hagiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu bukangurambaga.

Gusura Wikipedia ku buntu bifatwa nka kimwe mu bizatuma abakoresha internet kuri telefone biyongera, nk’uko impande zose muri iyi nama zabigaragaje, aho zaniyemeje ubufatanye mu guhugura ingeri zitandukanye z’abantu mu bijyanye no gukoresha internet n’ikoranabuhanga muri rusange.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka