MTN Rwanda yatanze ibisobanuro ku ibura rya Interineti

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwasobanuye ko ikibazo cya internet abafatabuguzi bayo bamaze iminsi igera kuri itanu bahura na cyo cyatewe n’urusinga runyura munsi y’inyanja y’Abahinde rwacikiye hagati y’icyambu cya Djibout na Sudani.

Uyu muyoboro uzwi ku izina rya EASSy (Eastern Africa Submarine Cable System) utanga 80% bya interinet ya MTN Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi tariki 21/02/2012, umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Khaled Mikkawi, yijeje abafatabuguzi ko MTN irimo gukora ibishoboka byose kugirango bakemure iki kibazo.

Ushinzwe kwamamaza muri MTN Rwanda, Yvonne Makolo, yavuze ko gucika k’urusinga byakubitiranye n’igabanyuka rya interineti ryari risanzwe ryatewe no kongera ingufu zitumanaho bava kuri 2G bajya kuri 3G.

Mu gihe sosiyete ishinzwe EASSy ikirimo guteranya uwo muyoboro, MTN Rwanda yabaye yifashishije imiyoboro ya MTN Uganda kugirango habe hari interineti byagateganyo; nk’uko byasobanuwe n’ushinzwe kwamamaza muri MTN Rwanda.

Abinubira igabanyuka rya interineti si abafatabuguzi ba MTN gusa kuko n’ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyahagurukiye iki kibazo.

Umuyobozi wa RURA, Regis Gatarayiha, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko barimo gukora ubugenzuzi ku igihombo iri cikagurika rya interineti ryaba ryateje hanyuma bakiga imyanzuro yafatwa.

Si ubwa mbere RURA ifashe umwanzuro wo kurengera abakiriya ba MTN kuko mu mwaka wa 2007, MTN yaciwe amande y’amafaranga miliyoni 70 kubera icikagurika ryimiyoboro mu gihe abafatabuguzi baganira kuri telefoni.

Ntabgoba Jovani

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze kutumenyesha impamvu yatumye tubura connexion. kubakoresha ikoranabuhanga rya blackberry twarakubititse muri iyi minsi hari pressure nagize personally mu kazi nshinzwe gukora bitewe n’uko internet yavuyeho hafi isaha yose. Ubwo ndibaza icyo gihombo tukishyuza nde? ko mba narishyuye mbere 20,000rfw bya abonnement nkagira igihe connexion ivaho ubwo MTN ikora regularization ite ku bakiriya bayo. Kigali today mudutumikire MTN iduhe ibisobanuro.

Claude yanditse ku itariki ya: 5-04-2012  →  Musubize

wapi ubuse igihe bavugiye ko urusinga rwo mu nyanja yabahinde rwacikiye ubu mu minsi 5 ishize niho connection ibuze! baratubeshya

wapii! yanditse ku itariki ya: 21-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka