Menya ikoranabuhanga ryagufasha kuguma mu rugo wirinda Covid-19

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda, (RISA), burashishikariza Abanyarwanda kuguma mu rugo, kuko ari bwo bazashobora guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Umuntu uri mu rugo ashaka kujya guhaha yishyura kuri mobile money bakamuzanira ibyo yaguze mu rugo
Umuntu uri mu rugo ashaka kujya guhaha yishyura kuri mobile money bakamuzanira ibyo yaguze mu rugo

Umuyobozi wa RISA, Innocent Muhizi, agira ati “Kwa kundi turenga ku mabwiriza tugatangira kugendagenda hirya no hino, ntabwo uzamenya aho wanduriye”,.

Uyu muyobozi yabivuze amaze gusobanura uburyo ikoranabuhanga ririmo gufasha bamwe mu baturage kwirinda gusohoka hanze, kuko ibyo bakeneye hafi ya byose birimo kubasanga mu ngo hifashishijwe ikoranabuhanga n’itumanaho.

Kugura ibintu bitandukanye hamwe n’ihererekanya ry’amafaranga

Muhizi avuga ko hari ibigo umuntu ahamagara kuri telefone cyangwa atumaho hifashishijwe ikoranabuhanga, bikamushyira ibicuruzwa mu rugo, akabyishyura hifashishijwe Mobile Money/Airtel Money cyangwa Visa Card, aho ugura n’ugurisha bibarinda gufata amafaranga mu ntoki.

Ku bijyanye n’ikoreshwa rya Mobile Money/Airtel Money, umucuruzi w’ibiribwa witwa Muhire agaragaza imbogamizi y’uko abo aranguraho badakozwa ibyo kwakira amafaranga ya Mobile Money, akaba nta cyizere abona cy’uko kwakira amafaranga mu ntoki bizacika vuba.

Muhire yagize ati “Amafaranga kuri Mobile Money ntabwo bayemera pe, uyu munsi nari kumwe n’umuhungu wari ufite ibihumbi 200 kuri telefone, ariko yabuze umuntu n’umwe yayahereza kandi yashakaga kurangura”.

Umuyobozi wa RISA avuga ko nta rwitwazo abacuruzi bafite rwo kutakira amafaranga kuri Mobile Money kandi nta mafaranga yo kubikuza basabye kurengerezwaho, mu gihe abo baranguraho na bo bafite amatelefone.

Webex ni rumwe mu mbuga abakozi b'inzego zitandukanye barimo gukoresha bakora inama mu rwego rwo kwirinda Covid-19
Webex ni rumwe mu mbuga abakozi b’inzego zitandukanye barimo gukoresha bakora inama mu rwego rwo kwirinda Covid-19

Muhizi agira ati “Icyo umucuruzi agusabira ayo mafaranga, aba ashaka kurangura kandi uwo aranguraho na we aba afite uburyo bwo kuyakira akoresheje ikoranabuhanga, nta kiguzi cyiyongera ho, ubwo abagishaka amafaranga mu ntoki ni abinangiye.

Abo turi bukomeze tubigishe kudafata amafaranga mu ntoki, kuko bitewe no kutamenya uwayafasheho, biba ari bumwe mu buryo abantu banduriramo Coronavirus”.

Uyu muyobozi akomeza asobanura ibijyanye n’ikoranabuhanga rifasha abantu kuganira imbona nkubone cyangwa kumvana, hakoreshejwe imbuga zihuza abantu benshi bari ahantu hatandukanye buri wese ari wenyine.

Umuyobozi wa RISA akavuga ko izi mbuga nka Webex na Teams zifasha abakozi b’inzego za Leta gukora inama batavuye aho bari mu rugo, umuntu akaba agomba gusa kuba afite telefone igezweho (smart phone) cyangwa mudasobwa birimo interineti.

Ubu buryo kandi bukaba ari na bwo burimo kwifashishwa mu bucamanza no mu burezi, aho mwarimu aganira n’abanyeshuri bari ahantu hatandukanye na we ari iwe mu rugo cyangwa mu ishuri, umuganga uganira n’umurwayi na we akaba yamusuzuma akoresheje ubu buryo.

Tukiri ku burezi, Minisiteri ibufite mu nshingano ndetse n’Ikigo REB kiyishamikiyeho, bashyize ku mbuga zabo https://elearning.reb.rw amasomo yigishwa muri buri shuri, bikaba byafasha umuntu ufite mudasobwa cyangwa telefone igezweho kwiga cyangwa kwigisha umwana.

Umuyobozi wa RISA akaba avuga ko Leta irimo kubiganiraho n’ibigo by’itumanaho ndetse n’ibindi bicuruza murandasi, kugira ngo izo mbuga zashyizweho amasomo zijye zifungurwa bitagombye gusaba umuntu kugura interineti.

Ku rubuga rwa MINEDUC na REB ushobora kubonaho amasomo yose ukiga cyangwa ukigisha abana mu rugo
Ku rubuga rwa MINEDUC na REB ushobora kubonaho amasomo yose ukiga cyangwa ukigisha abana mu rugo

Mu buvuzi na ho Leta ivuga ko yashyizeho nomero ya telefone itishyuzwa 114 abantu bashobora guhamagaraho bakavuga ibimenyetso biranga uburwayi bafite, byaba ari iby’indwara yoroheje muganga ahita akwandikira imiti, ariko iyo bikomeye umurwayi ngo yohererezwa imbangukiragutabara ikamujyana kwa muganga.

RISA ivuga ko abakozi b’inzego zitandukanye bakeneraga gusinya no gutera kashe ku nyandiko n’ibyangombwa bitandukanye, barimo kwigishwa gusinya hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibi bikaba ari ukugira ngo ibyagombwa byose abantu baboneraga ku rubuga Irembo n’ahandi bakomeze kubihabwa.

Icyorezo cya Covid-19 ariko gisanze hakiri umubare munini w’abantu batari bafite telefone, kuko Abanyarwanda kugeza ubu bafite telefone ntoya zikoresha uburyo bwa kera (USSD) batarenga 80%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka