Leta igiye kugeza ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga mu mirenge bitarageramo

Mu rwego rwo gukwirakwiza ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu, Leta irateganya kugeza iby’ikoranabuhanga mu mirenge irenga 42 itabifite.

Ni muri gahunda yo kongera amahirwe y’akazi kuri benshi, by’umwihariko abatuye mu byaro, kubera ko Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko guhera mu 2017-2024, hagomba guhangwa imirimo mishya iboneye igera kuri Miliyoni 1.5, bivuze ko buri mwaka hagomba guhangwa byibuze igera ku bihumbi 200.

Kugeza ubu mu Rwanda serivisi zitangwa hifashijwe ikorabuhanga zingana na 58% gusa, mu gihe hasigaye igihe cy’amezi agera kuri 12 gusa kugira ngo umwaka wa 2024 ugere, ku buryo hari gahunda yo kongeramo sosiyete z’abikorera zigera ku 10 zizunganira Leta gushyiraho izindi serivisi zigera kuri 660 zisigaye kugera mu mpera za 2024.

Bamwe mu rubyiruko by’umwihariko abakora kandi bafite ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bemeza ko byabahinduriye ubuzima, bikabafasha kwiteza imbere.

Olivier Hategekimana akora ibijyanye no gukanika ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje bikongera gukora neza, avuga ko bishoboka cyane ko ubikora yakwisanga ahantu heza.

Ati “Hari abakora cyane wenda nk’amaradiyo, televiziyo, hari n’abakora ibikoresho bifata umuriro w’amashanyarazi bikawuhindura ikindi kintu, nka za frigo cyangwa amapasi, buri wese bitewe n’ubumenyi afite biba bishoboka ko hari aho yakwisanga mu gihe abikora neza”.

Umuyobozi wungirije w’urwego rwa kabiri rw’abikorera (PSF) Aimable Kimenyi, asaba abikora gutanga amahirwe ku rubyiruko kugira ngo rushobore kwiga akazi.

Ati “Ni ikintu cyo gushyiramo imbaraga ku rwego rwa PSF, kugira ngo buri kigo gishobore gukoresha ikoranabuhanga, ni uko buri mwana wese usohotse mu ishuri ry’ikoranabuhanga abona aho yimenyereza umwuga, bamuhe imishinga akora, banabasange mu mashuri”.

Akomeza agira ati “Abana biga ikoranabuhanga bagira amasomo yo kwimenyereza umwuga, dukorana na za kaminuza zo mu Rwanda, ibyo bigira mu ishuri biba 50%, n’ibindi byo hanze bikaba 50%, kandi batangiye kubyemera benshi. Aho ni ho numva twashyira imbaraga twese bikagirira umumaro ukomeye Igihugu”.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovasiyo Paula Ingabire, avuga ko hari gahunda yo kugeza ibikora remezo by’ikoranabuhanga aho batabifite.

Ati “Tumaze gukora inyigo itwereka ahantu hose hagikeneye kuba hakongerwamo ingufu z’iminara kugira ngo nibura 90% y’Igihugu, abantu bashobore kuba babona itumanaho rihagije ryanabafasha”.

Akomeza agira ati “Dufatanyije na Banki y’Isi, hari amafaranga twabonye azakoreshwa kugira ngo ashobore kuba yakwagura biriya bikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’itumanaho, ku buryo byagera ku baturage, ariko noneho tunafatanyije n’ibigo by’itumanaho na RURA, kureba uburyo hakongerwa amafaranga n’ingufu kugira ngo utwo duce tugifitemo imbogamizi bishobore kuba byarangizwa vuba”.

Urwego rw’ikoranabuhanga rugize 3.4% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu, ku buryo intego Igihugu gifite ari uko bitarenze umwaka utaha wa 2024, hazaba hari abahanga babyize bagera ku 135000, ndetse runatanga akazi ku kigero cya 5% by’imirimo yose izaba itangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka