Kwitabira ikoranabuhanga byamubereye imbarutso y’iterambere - Ubuhamya

Ndagijimana Emmanuel wize ikoranabuhanga mu bya mudasobwa (Networking), ahamya ko ibyo yize byatumye aba rwiyemezamirimo ndetse bikaba bimugejeje ku iterambere, ku buryo ashishikariza urubyiruko kurijyamo kuko ririmo akazi kenshi.

Ndagijimana Emmanuel
Ndagijimana Emmanuel

Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga na Kigali Today, mu cyumweru cyahariwe ikoranabuhanga cyatangiye ku ya 12 Ukuboza 2024, aho inzego bireba zagaragaje akamaro k’ikoranabuhanga mu iterambere ry’Igihugu.

Ndagijimana watangiye ako kazi mu 2016 nyuma yo kubona ko gafite ahazaza heza, byanatumye ashinga kompanyi ye yise ‘EMAJE Technology’, aho atanga serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga nko gushyira murandasi (Internet) mu bigo, gufasha ahabaye ibibazo muri urwo rwego n’ibindi, agahamya ko bimwinjiriza ku buryo ubu afasha abandi mu gihe na we yari uwo gufashwa.

Uyu mugabo ukorera mu Mujyi wa Kigali n’ahandi bamukeneye hirya no hino mu gihugu, avuga ko yahaye akazi abatari bake cyane cyane urubyiruko, ndetse muri abo hakaba hari n’abahuguriwe muri kompanyi ye, kuko yashyizeho iyo serivisi mu rwego rwo gufasha abandi kwiyubaka.

Ndagijimana ahamya ko ikoranabuhanga ryamubereye intangiriro y’ubuzima bwo kwigira, ubu akaba ameze neza n’umuryango.

Agira ati “Urebye uko byari bimeze nkirangiza kwiga, ubuzima bwari bugoye, cyane ko kubona uwamfasha ngo mbone icyo guheraho nkora bitari byoroshye bitewe n’amateka Igihugu cyacu cyanyuzemo. Icyakora aho natangiriye gukora ibiraka, buhoro buhoro abantu bagiye bambonamo ubushobozi kubera ubumenyi nakuye mu ishuri, amafaranga nagendaga mbona ni yo yamfashije gutangira kwikorera”.

Iki cyumweru cyaranzwe n'ibiganiro bigaragaza akamaro k'ikoranabuhanga
Iki cyumweru cyaranzwe n’ibiganiro bigaragaza akamaro k’ikoranabuhanga

Nubwo atagaragaza amafaranga yinjiza mu gihe runaka, uyu mugabo ahamya ko hari aho ageze yiteza imbere.

Ati “Urebye umuntu nkanjye wahereye ku busa ariko ubu nkaba mbona ibyo umuntu akenera mu buzima ni ibyo kwishimira. Ubu narashatse, mfite umugore n’abana, kandi umuryango wanjye muri rusange icyo ukeneye kiraboneka. Ibyo byose mbikesha ikoranabuhanga nihebeye, kandi mfite n’indi mishinga iri imbere nteganya gushyira mu bikorwa”.

Ndagijimana ashishikariza urubyiruko kwitabira ikoranabuhanga kuko ritanga amafaranga, ariko ngo rukaba inyangamugayo kuko rikorerwamo ibyaha byinshi byatuma rutagera ku nzozi zarwo.

Mu mbogamizi ahura na zo, uyu mugabo avuga ko hakiri ikibazo cya Internet nke mu gihugu, agasaba inzego zibishinzwe kongera ibikorwa remezo bigendanye.

Ubwo hatangizwaga iki cyumweru, Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Alex Ntale, yasabye abikorera gushora imari mu ikoranabuhanga kuko ririmo amahirwe menshi.

Yagize ati “Turabasaba kureba muri gahunda yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2), no gusobanukirwa uruhererakane rw’uburyo ikoranabuhanga ryazana ibisubizo mu nzego zose barishoramo imari, kandi bakarushaho kwegera abakiriya no kunoza serivisi babaha.”

Kunda Esther
Kunda Esther

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo guhanga udushya n’ikoranabuhanga muri MINICT, Kunda Esther, we yagaragaje ko NST2 igamije gufasha Igihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye n’icyekerezo cyihaye cya 2050 cyo kuba ari Igihugu gikize, ikoranabuhanga rikazabigiramo uruhare rukomeye.

Abakuriye urubuga Irembo, bagaragaza ko serivisi za Leta zirutangirwaho zigeze kuri 87%, bigafasha abaturarwanda kudasiragira bajya gushaka serivisi mu nzego zitandukanye ahubwo bakabyikorera bifashishije ibikoresho by’ikoranabuhanga bafite nka telefone, mudasobwa n’ibindi.

Icyumweru cyahariwe ikoranabuhanga cyaranzwe n’ibiganiro bishishikariza Abanyarwanda kurimenya no kurikoresha,gusura ibikorwa birishamikiyeho n’ibindi, kikaba gisozwa kuri uyu wa gatatu.

Alex Ntare
Alex Ntare
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka