Kirehe: Ibigo bya Leta birashimwa uko bikoresha Ikoranabuhanga, ariko ngo haracyari ikibazo ku baturage
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert arashima uburyo Akarere ka Kirehe kateye imbere mu ikoranabuhanga ryihuse mu bigo bitandukanye bya Leta, ariko anenga uburyo ritaragezwa ku rubyiruko no mu baturage bikaba byadindiza iterambere.
Hari kuwa 29 Gicurasi 2015 ubwo yasuraga Akarere ka Kirehe nk’igicumbi cy’umuyoboro wa interineti yihuta mu Rwanda hose (fiber optic), akasura bimwe mu bigo by’urubyiruko agasanga nta interineti bigira kandi byegereye umurongo wayo.

Minisitiri Nsengimana yagize ati “Ni byiza ku karere, ku bitaro n’ibindi bigo binyuranye bya Leta ikoranabuhanga rirakataje, ariko ntibikwiye kuba abo mu nzego zo hasi mu cyaro banyonga amagare bakora ibirometero ntabara ngo bazanye raporo ku karere, murebe uwo mwanya bitwara n’imvune bagira”.
Yongeye ati “Kirehe ni isoko ya interineti yihuta mu Rwanda niho umurongo wayo uhingukira uva muri Tanzaniya, kuki abaturage baba mu bwigunge? Nibo ngombwa cyane kandi inyota barayigaragaza. Umuriro waba ikibazo kuko utaragera hose ariko aho wageze hihutishwe ikoranabuhanga”.
Minisitiri Nsengimana yasuye umupaka wa Rusumo aho umurongo mugari wa interineti yihuta winjirira mu Rwanda ashima ibigo bishinzwe abinjira n’abasohoka, n’abashinzwe imisoro ku mipaka uburyo bakataje mu ikoranabuhanga bakoresheje interineti.

Ati “Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’abashinzwe imisoro ku mupaka barashimishije uburyo bateye imbere mu ikoranabuhanga mu kazi kabo, ibyo gukosora ni bike cyane urwego bagezeho ni rwiza”.
Muzungu Gerald, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, yavuze ko biri muri gahunda y’akarere kugeza interineti hirya no hino ariko ngo habanje gutekerezwa ku kugeza umuriro ku baturage.
Abaturage bakoresha umuoaka wa Rusumo bashima uburyo Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka gutanga serivisi nziza kubera ikoranabuhanga.

Habimana Alphonse, ari ku biro by’abinjira n’abasohoka, yagize ati “Ubu ngiye muri Tanzaniya gucuruza amagi nindangiza ndahita nkata ngaruke mu Rwanda, ibi biro ni ibyo gushimirwa nk’ubu mpamaze umunota umwe utuzuye bakora neza cyane”.
Karisa Moses, umwe mu bayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Rusumo, avuga ko umuyoboro wa interineti watumye serivisi zigenda neza n’ababagana bakishimira serivise bahabwa.
Akomeza avuga ko hari ingamba zo kongera ubushobozi nko kugura za Camera nini zo kwifashisha mu ikoranabuhanga, scanners zigenewe abasohoka n’abinjira mu gufasha abagenzi kudatinda basakwa.


Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Min byiza ikoranabuhanga ni kimwe Mu Bigaragara nk’iterambere.