Kigali igeze he yubahiriza “Smart Cities”?

Mu Rwanda hagiye gutangira inama ya Transform Africa, ikazibanda ku inozwa rya gahunda yiswe “Smart Cities” igamije kugira imijyi Nyafurika itanga serivisi yifashishije ikoranabuhanga.

Umujyi wa Kigali ufite umuvuduko udasanzwe mu ikoranabuhanga.
Umujyi wa Kigali ufite umuvuduko udasanzwe mu ikoranabuhanga.

“Smart Cities” ni gahunda ya Smart Africa yatangijwe n’u Rwanda, igamije guhindura imijyi yo muri Afurika imijyi yifashisha ikoranabuhanga mu miyoborere no mu mitangire ya serivisi.

Smart Africa ifite intego yo guteza imbere itumanaho n’ikoranabuhanga mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Nk’uko u Rwanda ari rwo rwazanye iki gitekerezo, ni narwo ruri imbere mu ishyirwa mu bikorwa ryo kugira Kigali nk’umwe mu mijyi yateye imbere mu gutanga serivisi n’imiyoborere bishingiye ku ikoranabuhanga.

Hari aho Umujyi wa Kigali wavuye hari n’aho wageze mu kugirwa Umujyi w’ikoranabuhanga. Ariko se kugeza ubu ihagaze ite muri serivisi n’imiyoborere bishingiye ku ikoranabuhanga.

U Rwanda kandi rwashoye imari itubutse mu muyoboro wa internet yihuse (Fiber Optic). Umurambararo w’ibihumbi bitatu mu gihugu hose watumye ibigo 317 bigerwaho n’uyu muyoboro wa internet.

Abakoresha telefoni zigendanwa nabo bageze kuri 71.6%, hakaba hari na gahunda yo kongera umubare w’abakoresha internet kugera ku kigero cya 95%.

Irembo

Kuva rwashyirwaho, urubuga Irembo rwafashije benshi mu bifuza serivisi za leta.
Kuva rwashyirwaho, urubuga Irembo rwafashije benshi mu bifuza serivisi za leta.

Imyaka ibiri igiye gushira Leta itangije urubuga rwa internet rwa Irembo (www.irembo.rw) rwaje guca umurongo w’abasaba serivisi mu buyobozi, ikaborohereza kwishyura no gusaba serivisi z’ingenzi zikenerwa na benshi.

Uru rubuga rwatangiranye na serivisi 17 umuntu ashobora gusabira kuri internet akanishyura akoresheje uburyo bwa Mobile Money, ruteganya ko mu myaka itatu ruzaba rumaze kugira serivisi zigera ku gihumbi umuntu ashobora kurusabiraho.

Zimwe muri serivisi zitangirwa ku Irembo harimo kwiyandikisha ku bizami bihesha impushya zo gutwara ibinyabiziga, icyangombwa cy’uko wafunzwe cyangwa utafunzwe no kwishyura izindi serivisi zitandukanye.

WIFI mu modoka zitwara abagenzi n’ahantu hahurirwa na benshi

Mu ntangiriro za 2016, Leta yafasha icyemezo cyo gushyira internet yihuta (WIFI) mu modoka zitwara abagenzi n’ahantu hahurira abantu nk’ahategerwa hazwi nka gare, ku Kibuga cy’indege, Car free zones.

Byari mu rwego rwo gufasha abaturage batabona internet kuyibona mu buryo buboroheye.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, yatangaje ko icyo gikorwa kigamije guhindura isura y’ubukungu bw’igihugu, bugashingira kuri serivisi n’ikoranabuhanga.

yagize ati “Ikoranabuhanga rigomba kwinjira mu buzima bw’Abanyarwanda, rikabuhindura, rikabugira bwiza, rikihutisha ibikorwa byose dukora, kugira ngo iterambere ry’igihugu cyacu rirusheho kwihuta.”

Ku ikubitiro imodoka zitwara abagenzi 487 zahise zishyirwamo internet yihuta, kandi igikorwa kigakomereza ku izindi n’andi masosiyete azagenda aza.

Ahantu nka Car Free Zone naho hashyizwe internet ifasha urubyiruko mu bushakashatsi no muri gahunda zabo. Ahandi usanga internet y’ubuntu ni muri Gare yo mu Mujyi, mu isomero rya Kigali (Kigali Public Library) no ku Kibuga cy’indege.

Kugeza ubu kandi mu tubari n’amahoteli, amaresitora n’ahandi hantu hakorera abikorera batanga serivisi hashyizwe internet y’ubuntu, nyuma yo kubikangurirwa na leta.

Kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga

Minisitiri John Rwangombwa ubwo yafunguraga ku mugaragaro gahunda ya MTN Tap&Pay.
Minisitiri John Rwangombwa ubwo yafunguraga ku mugaragaro gahunda ya MTN Tap&Pay.

Ubukungu bushingiye ku kwishyura no guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga (Mobile Money) bwakomeje gutera imbere mu Rwanda mu myaka itanu ishize, nyuma y’uko butangijwe n’amasosiyete y’itumanaho nka MTN, TIGO na Airtel.

Uretse kwishyura n’ikarita za VISA Cards na Master Cards zamamaye mu Rwanda, hiyongereyeho uburyo bwa MTN Tap&Pay bufasha umuntu ufite amafaranga kuri telefoni ye kwishyura akojeje terefone ku kuma kabugenewe ubundi amafaranga akikuraho.

Mu gutwara abagenzi uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikarita izwi nka Tap&Go bwatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Hafi kimwe cya kabiri cy’amasosiyete atwara abagenzi muri Kigali akoresha ubu buryo, aho umugenzi ashyira amafaranga ye ku ikarita ubundi akajya akoza ahabugenewe mu gihe yinjiye mu modoka, amafaranga ikivanaho.

Kigali Innovation City

Igice cya mbere cya Kigali Innovation Village cyatangiye kubakwa.
Igice cya mbere cya Kigali Innovation Village cyatangiye kubakwa.
Kugeza ubu K Lab ni imwe muri gice cyari gisanzwe kigira uruhare mu kuzamura impano z'urubyiruko mu dushya
Kugeza ubu K Lab ni imwe muri gice cyari gisanzwe kigira uruhare mu kuzamura impano z’urubyiruko mu dushya

Muri Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yatangije ikigo kiswe Kigali Innovation Village (KIC). Iki kigo kizaba nk’ihuriro rizajya rihangirwamo udushya twose mu gihugu. Iki ni igice cy’umushinga munini leta ifite, uzaba ufite ibikenewe byose kugira ngo Kigali ube umujyi w’icyitegererezo.

Igice cyayo kiri kubakwa mu Karere ka Gasabo, mu gice cy’inganda kizwi nka Free Trade Zone, kikazatwara agera kuri miliyoni 150 z’amadolari.

U Rwanda rwatangiye gusatira urundi rwego rw’ikoranabuhanga, nk’ikoreshwa rya Drones. Ubu u Rwanda rukaba rufite intego yo kugera ku ikoreshwa ry’amarobo, ubwenge budasanzwe bw’imashini (Artificial intelligence), ikoreshwa rya 3D printings.

Uretse kuba igeragezwa rya Drones mu buvuzi ryarakoreshejwe bwa mbere mu Rwanda, zikoreshwa no mu ifatwa ry'amafoto.
Uretse kuba igeragezwa rya Drones mu buvuzi ryarakoreshejwe bwa mbere mu Rwanda, zikoreshwa no mu ifatwa ry’amafoto.
Imashini-ya-3D-printer-ifite-ubushobozi-bwo-gusohora-ikintu-gifatika,-yakwifashishwa-mu-nganda.-Ubu-nabwo-ni-uburyo-butaratera-imbere-mu-Rwanda.
Imashini-ya-3D-printer-ifite-ubushobozi-bwo-gusohora-ikintu-gifatika,-yakwifashishwa-mu-nganda.-Ubu-nabwo-ni-uburyo-butaratera-imbere-mu-Rwanda.

Ibyo gukorwa biracyari byinshi

Ikibazo cy’ibikorwaremezo mu Rwanda no muri Afurika kiracyari ingorabahizi na politiki zitaranozwa.

Nubwo mu Rwanda bigaragara ko hari itambwe yatewe, haracyari byinshi byo gukorwa kugira ngo u Rwanda rugere ku rugero rw’ikoranabuhanga rwifuza cyane cyane mu bikorwaremezo n’ubumenyi.

Perezida Kagame, yemeza ko imbogamizi zose zizakurwaho no gukorana kandi abantu bose bagahagurukira kumenya ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Kugira ngo tugere ku ntego zo kugira amazu yacu, ibiro, amashuri n’imijyi byose bikorera mu ikoranabuhanga, tugomba kubyaza umusaruro ikoranabuhanga tubona ryatugirira akamaro.”

Yabitangarije mu nama y’ubuyobozi ya Smart Africa, asanzwe anakuriye, yateranye mu ntangiriro z’uyu mwaka yateraniye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutangiza gahunda ya Smart Cities ibihugu birindwi ari byo byonyine byatangiye byiyemeza kuyijyamo ariko ubu bikaba bimaze kugera kuri 17. Ibyo bigatanga amahirwe y’ubucuruzi hagati y’abaturage miliyoni 360 babigize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IKORANABUHANGA rifite akamaro cyane.Iyo ugeze muli Europe cyangwa muli Amerika,uratangara.Ubu noneho barimo gukoresha Robots cyane.Baradusize.Mu gihe mu Rwanda ushobora kumara amasaha utegereje TAXI cyangwa ukayiheramo kubera ko itihuta,muli Europe ntabwo wamara iminota 5 ku muhanda.Bafite za Metros,Trains,Tramways,etc...
Nubwo Technology yihuta cyane,izana ibibi byinshi.Urugero,ibihugu 9 bifite Atomic Bombs zishobora gutwika isi ikaba ivu mu minota mike cyane.Intambara ziriyongera kandi zigakoresha Technology (missiles,drones,nuclear bombs,etc...).Ibi biratujyana nta kabuza ku Munsi w’IMPERUKA ivugwa muli Ibyakozwe 17:31.Kuli uwo munsi,imana izica abantu bose bakora ibyo itubuza (kurwana,kwiba,gusambana,kwica,etc...).Bisome muli Yeremiya 25:33 na Matayo 26:52.Mwihera gusa muli Technology,ahubwo mushake n’imana kugirango muzarokoke ku munsi w’imperuka.Bible ivuga ko abantu bose bibera mu byisi,baba ari abanzi b’imana (Yakobo 4:4).NIMUKANGUKE.
YESU yasabye Abakristu nyakuri "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" (Matayo 6:33).Birababaje kubona abantu hafi ya bose batuye isi,batajya bashaka imana.Bibera mu byisi gusa (shuguri,politics,etc...).

GISAGARA Andrew yanditse ku itariki ya: 8-05-2017  →  Musubize

Murakoze cyane ibyo bitekerezo byiza uduhaye.

Shagari yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka