Kamonyi: barakangurirwa kwitabira ikoranabuhanga

Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Ikoranabuhanga, Ir Gatare Ignace, arashishikariza abashishikariza Abanyakamonyi n’Abanyarwanda bose muri rusange gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kugabanya igihe gikoreshwa mu kazi.

Ibi yabitangarije mu muhango wo gutangiza amahugurwa ku gukoresha imbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter no kwitabira serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga wabereye mu karere ka Kamonyi tariki 02/02/2012.

Aya mahugurwa arabera ku kigo cy’ubucuruzi n’iterambere (BDC) giherereye mu kagari ka Nkingo ho mu murenge wa Gacurabwenge no mu modoka y’ikoranabuhanga irimo mudasobwa, agamije gufasha Abanyakamonyi gutinyuka ikoranabuhanga, dore ko bamwe bibwiraga ko ari iby’abanyamujyi gusa.

Minisitiri Gatare yasobanuye ko ikoranabuhanga, by’umwihariko imbuga Facebook na Twitter, ari ikiraro gihuza abaturage n’abayobozi maze bagahana amakuru ku buryo bwihuse. Yatanze urugero kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko akunze gukoresha Twitter aho ahurira na bamwe mu baturage bakamugezaho ibitekerezo byabo.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, atangaza ko izo mbuga zishobora guhurirwaho n’abantu benshi mu gihe kimwe zizafasha abayobozi batandukanye bakorera mu karere ka Kamonyi kungurana ibitekerezo. Aragira ati “Bizagabanya inama kuko tuzajya duhura aho biri ngombwa”.

Ku bwa Minisitiri Gatare, ikoranabuhanga ryunganira inzego zose z’ubuzima bw’igihugu rikagira umwihariko wo kwihutisha iterambere no gusangiza abantu benshi amakuru mu gihe gito. Ku bw’iyo mpamvu muri uwo muhango hatumiwe n’amasosiyeti asanzwe atanga serivisi akoresheje ikoranabuhanga kugirango batangarize abaturage imikorere yabo.

Amasosiyeti nka MTN Rwanda, Tigo, Banki y’abaturage ndetse na EWSA nayo yasobanuriye abari aho uburyo umuntu ashobora kubona serivisi zitandukanye akoresheje ikoranabuhanga rya telefoni igendanywa. Gutanga serivisi hifashishijwe iryo kuranabuhanga bigabanya umurongo w’abantu haba kuri Banki cyangwa se aho bagurira umuriro.

Amahugurwa ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga azamara iminsi ibiri hakaba hateganya guhugura abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose igize akarere ka Kamonyi, abahagarariye inzego z’urubyiruko n’iz’abagore, abacungamutungo b’imirenge Sacco ndetse n’abandi baturage bose babyifuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Marthe, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga bizabafasha kwitangira akazi kurushaho. Ati “ubundi hari igihe byabaga ngombwa ko umuntu ahagarika akazi akajya gushaka serivisi runaka. Nk’abakozi bakaga impushya ngo bajye kuri banki”.

Abaturage nabo babona ko ikoranabuhanga ribafitiye akamaro kuko abenshi muri bo bafite telefoni bityo nk’uwaba akeneye koherereza umwana amafaranga ku ishuri akaba yakoresha telefoni.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kugira ngo ahantu harangwe ni iterambere hari ibintu byibanze bigomba gukorwa kugira ngo abashaka gukoresha iryo terambere biborohere kurikoresha ndetse no kurigeraho mu buryo bwihuse:1- gukwirakwiza iminara y’iterambere, urugero: ntushobora gushishikariza abantu batuye mu gace runaka gukoresha tel mobile kdi muri ako gace nta minara ya telefone ihari. icyangombwa musabe EWSA ikwirakwize umuriro mu baturage urebeko iryo terambere tutarigeraho byihuse.2- ntushobora gushishikariza umuntu gukoresha computer atazi kwatsa ecrat ya television.
umuriro niwo ntandaro ya byose turifuza ko kamonyi yahabwa umuriro mu duce twose dore ko abaturage bbaba berekanye ubushake batanga fr kugira ngo icyo kibazo gikemuke. murakoze mugire ibihe byiza

yanditse ku itariki ya: 3-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka