Intore mu ikoranabuhanga zigiye kuzamura umubare w’abo rigeraho
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yatangije gahunda yiswe Digital Ambassadors, izatuma Abanyarwanda bagerwaho n’ikoranabuhanga biyongeraho miliyoni eshanu.

Iyi gahunda ya "Digital Ambassadors" cyangwa Intore mu Ikoranabuhanga, yatangijwe ubwo MYICT yahuraga n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye, barimo ‘DOT Rwanda’, ku wa mbere tariki 20 Gashyantare 2017.
Intore mu Ikoranabuhanga ni abize ikoranabuhanaga bazigisha abaturage uko mudasobwa na telefone batungiye kwitaba no guhamagara, zakoreshwa n’ibindi bifite akamaro, nk’uko Uwamahoro Kayumba Christine, umwe muri bo abivuga.
Agira ati “Tugiye kujya mu baturage tutibanda ku rubyiruko gusa, kuko hari benshi bafite za mudasobwa na telefone ariko batazi uko bagera kuri servise zitandukanye zirimo Irembo, kwishyura n’ibindi.
Ibi bituma izi servise bazishyura cyangwa bagatega bajya aho ziri kandi bashobora kubyikorera.”
Biteganyijwe ko Intore mu Ikoranabuhanga ibihumbi bitanu ari zo zizageza iyi gahunda ku baturage miliyoni eshanu mu myaka itatu iri imbere.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana avuga ko gushyiraho ibikorwaremezo byoroshya itumanaho bidahagije kuko rigomba kubyazwa umusaruro.
Agira ati “Byinshi byarakozwe kugira ngo mu gihugu cyose haboneke ‘Network’, telefone zikore ariko ntibihagije.
Zakagombye gufasha umuntu mu kunoza ibyo akora, nk’umucuruzi akihutisha ubucuruzi bwe atavuye aho ari, umuhinzi yongere umusaruro anawugurishe neza bitamugoye.”
Iyi ngo ni yo mpamvu abaturage bagomba kongererwa ubumenyi kugira ngo ibikoresho by’ikoranabuhanga bafite bibafashe kurushaho.

Kuri ubu Abanyarwanda batunze telefone bagera kuri 80%. Muri abo 90% bahwanye na Miliyoni 7.5 bakoresha servisi z’imari. Ibi ngo bikaba byongera ubukungu; nkuko Minisitiri Nsengimana akomeza abivuga.
Ati “Iyo abantu bohererezanya amafaranga ku mpamvu zitandukanye, ni ko agenda akemura ibibazo aho aciye hose bityo n’ubukungu bukazamuka.”
MYICT itangaza ko gahunda ya Digital Ambassadors cyangwa Intore mu Ikoranabuhanga izatwara Miliyoni 25 z’Amadolari ya Amerika, asaga Miliyari 20RWf, mu gihe cy’imyaka itatu.
Ohereza igitekerezo
|
DA iziye igihe peee
Kwinjira mu ntore zikora urugerero online
Murakoze cyane, iyi gahunda iziye igihe. Kuko ikoranabuhanga rirakataje, ningenzi ko buri umwe(abanyarwanda) agira ubumenyi kuri mudasobwa, n’ibindi bikoresho biyerekeye.
Iyi gahunda twarayikunze kuko benshi mubanyarwanda baziko umumaro Wa terefone batunze ari uguhamagara no kwitaba gusa ari siko. Biri nimuduhe akazi tubagashe kwereka abanyarwanda indi mimaro ya terefone batunze.murakoze
Iyigahunda ninziza cyane rwose kubanyarwanda twese dusobanukirwe nikoranabuhanga murakoze
Ni byiza cyane nimugire muduhe akazi muntara yamajyepfo turi intagarugero mwikorana buhanga by’umwihariko Akarere ka Nyanza tubifashijwemo nibigo nka kavumu training center,Nyanza youth center na hanika secondary school .
Ibi ni byiza cyane kuko n’ubwo tuzifite ntabwo tuzi uko zikora