Interineti yatumye Coopte Mulindi ibona miliyoni 133 zo guhinga icyayi
Koperative ya Coopte Mulindi ihinga icyayi ivuga ko ikoranabuhanga rya interinete ryatumye babona inkunga ya miliyoni 133 yo guhinga icyayi.
Nk’uko Munyaneza Leonidas uhagarariye Coopte Mulindi abitangaza avuga ko babonye formulaire kuri Web site barayuzuza ndetse bakora umushinga wo guhinga icyayi kuri hegitari 113 no kucyuhira maze umushinga witwa United State African Development Foundation w’Abanyamerika ubaha inkunga ingana na miliyoni 133.

Nyuma bakomeje gukorana neza n’uwo mushinga maze baza kugirana amasezerano ko ayo mafaranga bazayishyura yose nyuma bakomeje kugenzura basanga uwo mushinga wabo ari mwiza hanyuma bababwira ko miliyoni 90 arizo babahaye kuzabafasha mu bikorwa byabo ko batazayishyura.
Ayasigaye bakoze andi masezerano yo kuzayishyura bayafashisha amashyirahamwe n’andi makoperative aciye bugufi nibwo batangiye gufasha nabo abatishoboye bababumbira mu zindi koperative.
Ngendabanga Jerome uhagarariye abahinzi b’icyayi muri cooperative ya Coopte Mulindi avuga ko nyuma yo gusonerwa ayo mafaranga bahise batera inkunga andi makoperative y’abatishoboye.

Ikindi avuga nuko abaterankunga babo barabashimye intambwe bamaze gutera kuko ayo makoperative yose bateye inkunga ubu amaze gutera imbere.
Koperative Kogasha yahise iterwa inkunga na coopte Mulindi inkunga ya miliyoni 3 n’ibihumbi 500 nabo batangira gutunganya ingemwe z’imbuto.

Mukankera Athanasie umwe mu banyamuryango b’iyi koperative avuga ko mbere bari bafite ikibazo cy’ubukene ariko nyuma bamaze kubona iyi nkunga ubu buri munyamuryango wese afite itungo yoroye ndetse akagira n’imigabane muri iyo koperative.
Avuga ko bateganya no kuzoroza kuri ayo matungo abatishoboye bo mu murenge wa Kaniga nabo bakivana mu bukene.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nabashimiye cyane uburyo coopte milindi ikora, mukaba mugeze kw’iterambera rishimishije.
mukomere cyane
mbashimiye cyane umushinga wanyu uburyo wateye imbere, kubera imikorere nyiza mufite muri coopte milindi.
mukomere cyane
nta kintu cyiza nko gukora uwaguteye inkunga kabyishimira nawe ukagezaho utera inkunga bandi...mukomereze aho
Iyi nkuru iraburamo ibyakozwe na Coopthe Mulindi byose kuko uwo munsi narimpari Coopthe Mulindi yasanye amashuri abanza kukigo cya Muhondo kugaciro kangana na fr 26.500.000 iha Koperative y’abategarugori baboha imipira y’imbeho y’abanyeshuri irenga miliyoni 4 murakoze