Interineti mu mashuri izazamura umubare w’Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga

Leta y’u Rwanda iratangaza ko umwaka utaha wa 2020 izatangiza gahunda y’ikoranabuhanga rya Interineti mu mashuri kugira ngo ibashe kuzamura ibipimo by’abarikoresha bikomeje kuza munsi ya 10% by’Abanyarwanda bose babarirwa muri Miliyoni 12.

Kuzamura ibipimo by’abakoresha ikoranabuhanga byafashweho umwanzuro mu nama mpuzamahanga y’ibihugu ku ikoreshwa rya Interineti (IGF) yabereye i Kigali muri uyu mwaka wa 2019, bikaba byanagarutsweho mu nama nk’iyi yabereye i Berlin mu gihugu cy’u Budage kuri uyu wa kane tariki ya 29 Ugushyingo 2019.

N’ubwo bigaragara ko mu Rwanda habayeho kongera ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga rya Interineti, ndetse no guhanga udushya mu ikoranabuhanga, u Rwanda ntiruragera ku ntego yarwo rwari rwihaye yo kuba nibura muri 2020, abakoresha ikoranabuhanga rya Interineti bazaba bageze kuri 11,8%.

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi byakozwe ngo ikoranabuhanga rya Interineti rizamuke ni nko gutangiza gahunda y’ubukangurambaga mu ikoranabuhanga yiswe (DAP) kuva mu mwaka wa 2017, aho abakangurambaga 150 muri iyo gahunda babashije kugera ku baturage ibihumbi 41 babahugura kuri iryo koranabuhanga.

Mu bijyanye no kongera ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga rya Interineti, u Rwanda rwabashije kugeza hirya no hino umuyoboro wa Fibure Obutike (Fibre Optique) ku burebure bwa km 7000 aho nibura habonetse 96% bya Interineti yihuta ya 4G.

U Rwanda kandi rwanabashije gutangiza uruganda rukora telefone zigezweho zikorerwa mu Rwanda ( Mara Phone).

U Rwanda kandi rwabashije kwinjiza 98% bya serivisi za Leta mu ikoranabuhanga, 52% byazo bikaba byifashisha Interineti mu kugeza serivisi ku baturage, Abanyarwanda 74,8% bakaba bakoresha Telefone ngendanwa, mu gihe ikoranabuhanga ryo guhanahana amafaranga rizwi nka (Mobile Money) hifashishijwe Telefone rigeze kuri miliyoni 10.

U Rwanda kandi rwashoye miliyoni eshanu z’amadorari ya Amerika mu gushyiraho ibyumba by’ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa 2016, kugeza ubu hakaba hamaze gushyirwaho ibigo 60, birimo Mudasobwa 3000 mu gihugu hose ni ukuvuga ko buri kigo nibura gifite Mudasobwa 50.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA) Alex Ntale avuga ko n’ubwo ibyo byose byakozwe, impuguke mu ikoranabuhanga zigaragaza ko bikigoye kwegereza no gukoresha ikoranabuhanga hose.

Agira ati, “Turatera imbere ariko ku muvuduko muto ugereranyije n’ukenewe, dukeneye gushyira imbaraga nyinshi mu ikoranabuhanga kugira ngo dukemure ibibazo bigihari, inzira ishoboka ikaba ari ukwegereza ikoranabuhanga mu mashuri.

Nk’uko byatangarijwe muri iyo nama y’ibihugu ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya Interineti, Umuyobozi w’Ikigo cyita ku by’ikoranabuhanga rya Interineti mu Rwanda Grace Ingabire yavuze ko u Rwanda rufite umushinga mugari ugera muri 2020 mu kuzamura ibipimo by’abarikoresha.

Agira ati, “Guhera muri 2020 tuzahera ikibazo mu mizi aho duteganya kujya mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye tugatangira kubigisha ikoreshwa rya Interineti”.

“Iyo ni yo nzira ya mbere tuzifashisha kandi twizeye ko izatanga umusaruro mwiza mu kuzamura ibipimo by’abakoresha ikoranabuhanga rya Interineti.”

Ingabire avuga ko u Rwanda rufite abanyeshuri babarirwa muri Miliyoni eshatu mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazagerwaho n’ikoranabuhanga rya Interineti, bigakorwa abagenerwabikorwa bahabwa urubuga mu gutanga ibitekerezo by’uko bifuza iryo koranabuhanga ryabyazwa umusaruro hanyuma bigatangwaho ibitekerezo n’inzego zibishinzwe.

Agira ati, “Tuzakusanya ibitekerezo byabo, tubishyikirize inzego zibishinzwe muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga. Ibyo byifuzo bizaganirwaho mu nama ngarukamwaka y’Igihugu yiga ku bijyanye n’ikoranabuhanga rya Interineti (IGF), kugira ngo bihabwe umurongo byakoreshwamo hagamijwe kuzamura ibipimo by’ikoranabuhanga ku baturage bacu.”

Kugira ngo ibyo bizagerweho kandi ngo hakenewe ko inzego zisanzwe zitanga serivisi z’Ikoranabuhanga zegerezwa aho rikenewe bitarenze umwaka wa 2020.

Urugero ni nko kuba ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB kigiye gutangiza umushinga wo kugeza Interineti ya Satellite mu bigo 20 by’amashuri yo mu cyaro, ibyo bikazakorwa muri Mutarama 2020.

Umuyobozi mukuru w’umushinga w’ikoreshwa ry’Umuyoboro mugari wa Interineti, Broadband System Corporation (BSC) Christian Muhirwa avuga ko bagiye kuvugurura ibijyanye no kunoza uburyo Interineti yageraga mu bigo by’amashuri 700 wakoreragamo, ibyo bikazatuma imyigishirize gakondo icika ahubwo hakajya hanakoreshwa ikoranabuhanga ryo kwigishiriza ku byuma kabuhariwe.

Agira ati, “Iryo koranabuhanga rizafasha abanyeshuri kwiga amasomo atandukanye akenera ikoranabuhanga rihanitse, nk’abiga ibijyanye no kwihangira imirimo, ubukungu no guhanga udushya, bifashishije iryo koranabuhanga rya Interineti yihuse bikazatuma barangiza amasomo bafite ubumenyi bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

Impuguke mu kigo cy’Igihugu cy’ikoranabuhanga rya Interineti zigaragaza ko Leta ikwiye kandi kureba uko igiciro cya Interineti kigabanuka kuko abayikenera bazakomeza kwiyongera, urugero ni nko mu nzego za Leta aho zisigaye zikoresha 10G ku isegonda mu gihe mu mwaka wa 2006 izo nzego zakoreshaga 10mgb ku isegonda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Internet kuyijyana mu bigo by’ amashuri ni byiza ariko bibukeko hari n’ ibigo bitagira amashanyarazi

intahanabatatu yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Internet kuyijyana mu bigo by’ amashuri ni byiza ariko bibukeko hari n’ ibigo bitagira amashanyarazi

intahanabatatu yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Internet kuyijyana mu bigo by’ amashuri ni byiza ariko bibukeko hari n’ ibigo bitagira amashanyarazi

intahanabatatu yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Internet kuyijyana mu bigo by’ amashuri ni byiza ariko bibukeko hari n’ ibigo bitagira amashanyarazi

intahanabatatu yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Internet kuyijyana mu bigo by’ amashuri ni byiza ariko bibukeko hari n’ ibigo bitagira amashanyarazi

intahanabatatu yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka