Ikoranabuhanga rya “Tap&Go” ryashowemo miliyoni 20 z’Amadolari

Abashoramari bo mu Buyapani bafite ikigo cyitwa DMM banyuzwe n’imikorere ya “Tap&Go” maze bashoramo imari kugira ngo irusheho gukora neza.

Clare Akamanzi avuga ko kugurisha ibitekerezo aricyo cyerekezo
Clare Akamanzi avuga ko kugurisha ibitekerezo aricyo cyerekezo

Byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Clare Akamanzi mu kiganiro cyabaye ubwo hatangizwaga inama y’umushyikirano ya 15, kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017.

Clare Akamanzi yagaragaje ko ACP Group, ikigo cyo mu Rwanda gifite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura amafaranga y’urugendo hakoreshejwe ikarita izwi nka "Tap&Go", Abayapani bagishoyemo imari ingana n’amafaranga yaguze Hoteli Umubano, ahwanye na miliyoni 20 z’Amadorali (Miliyari 17RWf).

Agira ati “Ibaze umuntu ufite icyo gitekerezo akakigurisha amafaranga aguze hoteli nini nka ’Umubano Hotel’ imaze imyaka myinshi, aba (AC Group) batangiye ejo bundi. Bivuze ko gushaka igitekerezo ukakibyaza umusaruro aricyo cyerekezo.”

DMM yashoye imari muri AC Group ni ikigo cy’Abayapani gikora ubucuruzi bw’ibikoresho bya eregitoronike. Uretse ibyo, icyo kigo kinakora ibintu bitandukanye kuri interineti birimo ubucuruzi.

Muri 2015 nibwo AC Group yatangije uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikarita ya "Tap&Go". Kuri ubu mu Rwanda ikoreshwa mu mujyi wa Kigali gusa.

Gusa ariko icyo kigo kivuga ko guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, abagenzi bajya mu ntara nabo bazatangira gukoresha ayo makarita mu kwishyura itike, aho kwishyura amafaranga mu ntoki.

AC Group kandi yajyanye iryo koranabuhanga rya “Tap&Go" muri Cameroon.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi keretse niba na banks zizajya zitanga ama karita ariho amafr mumwanya winotes mu gihe umuntu agiye kubikuza,nahubundi nihahandi gahunda yaba itaragerwaho neza mu gihe nubundi ujya kugura iyo card witwaye inotes cg yashiraho ugashyirishaho nubundi ayandi witwaje inotes cg ibiceri

Gatera yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka