Ikoranabuhanga rishobora kuzagabanya ingendo z’abakozi – Dr Uzziel Ndagijimana

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga muri Guma mu rugo byatumye nta mirimo idindira, bityo ko bishobora gukomeza bikagabanya ingendo z’abakozi.

Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w'imari n'igenamigambi
Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’imari n’igenamigambi

Yabigarutseho tariki 9 Gicurasi 2020, ubwo yari mu kigariro ku bukungu kuri Televiziyo y’u Rwanda, agaragaza ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize mu nzego zinyuranye n’amasomo kizasigira u Rwanda n’isi muri rusange.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko imbaraga igihugu cyashoye mu ikoranamuhanga ryagize akamaro gakomeye muri iki gihe cy’icyorezo ku buryo byagombye gukomeza.

Ati “Leta y’u Rwanda ahubwo yariteganyirije, kuko ishoramari ryakozwe mu ikoranabuhanga mu myaka irenga 10 ishize ryatanze umusaruro ugaragara muri iki gihe ibintu byinshi byari bifunze. Kwishyurana no guhaha muzi ko byakorwaga neza umuntu atavuye iwe, ni ikintu rero twakomeza kubakiraho mu mikorere ya buri munsi”.

Ati “Ikindi muzi ko twese twakoreraga mu ngo kandi imirimo ikagenda. Ese ni ngombwa ko umuntu yakongera gutanga amafaranga ajya ku kazi kandi yakorera mu rugo ibintu bikagenda? Raporo zakorewe mu rugo, Inama y’Abaminisitiri yakozwe abantu bari mu biro byabo, tumaze iminsi dutegura ingengo y’imari ntawe uhuye n’undi ndetse dukora n’inama mpuzamahanga”.

Yongeraho ko ibyo bitari gushoboka hatifashishijwe ikoranabuhanga kandi ko rihendutse, ari yo mpamvu ngo byagombye gukomeza.

Ati “Ubwo buryo bwo gukora ntibugomba gusubira inyuma kuko buroroshye, burahendutse kandi burihuta. Kongera guta umwanya rero abantu bakora ingendo bajya guhura bishobora kutazaba ngombwa mu gihe kiri imbere”.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko Covid-19 nubwo ari icyorezo, izasigira igihugu inyungu mu kuzamura imikoreshereze y’ikoranabuhanga ahantu hatandukanye.

Ati “Zimwe mu nyungu twakuye kuri iki cyorezo ni nk’iyo yo gukoresha ikoranabuhanga Leta yashoyemo amafaranga, ariko bikaba byaragendaga gahoro. Kuba rero nta bundi buryo bwari busigaye, kohererezanya amafaranga, gucuruza, guhaha n’ibindi, abantu barabyitabiriye ari ho hava izamuka rya 50%, ni ikintu cyiza kitagombye gusubira inyuma ahubwo tukacyubakiraho”.

Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko muri Werurwe gusa uyu mwaka, ibikorwa byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabunga byiyongereyeho 50% ugereranyije na Werurwe ya 2019, mu gihe nta cyorezo cyari kiri mu gihugu.

Nubwo icyorezo kigihari mu Rwanda, kuva ku wa mbere tariki 4 Gicurasi 2020, Leta yafashe icyemezo cyo gusubukura imirimo imwe n’imwe ngo ikomeze mu rwego rwo kuzahura ubukungu bw’igihugu ariko n’ingamba zo kucyirinda zigakomeza kubahirizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka