Ikoranabuhanga rigendanwa mu modoka ryitezweho guhuza abakeneye akazi n’abagatanga

Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB), ku itariki ya 23 Mutarama 2020 mu Karere ka Musanze rwahatangirije gahunda yo guhuza abashaka akazi n’abagatanga hakoreshejwe imodoka ebyiri za Bisi zashyizwemo imashini za mudasobwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo interineti y’ubuntu.

Urubyiruko ruhabwa amakuru ahagije y'aho bashakira akazi ari nako berekwa amahirwe rufite mu kugahanga
Urubyiruko ruhabwa amakuru ahagije y’aho bashakira akazi ari nako berekwa amahirwe rufite mu kugahanga

Agaba Gilbert, umukozi wa RDB, avuga ko ikigamijwe ari ukugabanya umubare munini w’ubushomeri mu rubyiruko.

Yagize ati: “Iyi gahunda igiye guha amahirwe urubyiruko kuko bazaba boroherejwe kubona amakuru y’ahari akazi, babone uko batanga ubusabe bwabo. Ku rundi ruhande abagafite na bo bazaba babasha kubona abagakeneye byoroshye, bityo guhanahana amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga byorohe. Ikiyongeraho ni uko urubyiruko rubasha no kubona andi makuru y’uko bakwihangira imirimo, gukorana n’ibigo byabashyiriweho bitanga inguzanyo, bizaborohere gutandukana n’ubushomeri.

Biteganyijwe ko izi modoka zizajya zimukira mu bindi bice harimo n’ibyo mu Karere ka Huye n’Umujyi wa Kigali cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi b’urubyiruko.

Batamuriza Delphine yavuze ko ikoranabuhanga ritageraga mu cyaro bikabangamira abakenera amakuru y'ahari akazi
Batamuriza Delphine yavuze ko ikoranabuhanga ritageraga mu cyaro bikabangamira abakenera amakuru y’ahari akazi

Batamuriza Delphine, umwe mu rubyiruko wabashije gusobanurirwa uko iri koranabuhanga rikoreshwa, yabwiye Kigali Today ko bajyaga bagorwa no kubona amakuru y’isoko ry’umurimo, bikabuza urubyiruko rwinshi kwigobotora ubushomeri nyamara hari ubumenyi rufite.

Yagize ati: “Nko mu cyaro twajyaga tubura uko tugera kuri aya makuru kubera ikibazo cya interineti idakunze kuhagera. Twicaraga nta cyizere cyo kubona aho twasaba akazi, tugategereza ko wenda abo twiganye, inshuti cyangwa benewacu hashobora kubonekamo uwagira ayo makuru. Iri koranabuhanga rero rizatwunganira byihuse kuko noneho twamenye ahashakirwa abakeneye gutanga akazi n’uko twagasaba”.

Muri izi modoka hashyizwemo ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo na mudasobwa zikoreshwa mu buryo bwo gushaka amakuru y'ibigo bikeneye abakozi
Muri izi modoka hashyizwemo ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo na mudasobwa zikoreshwa mu buryo bwo gushaka amakuru y’ibigo bikeneye abakozi

Iri koranabuhanga ryashyizwe mu modoka ryiyongera ku bigo bitatu biri mu gihugu (Public Employment Centers) na byo byashyiriweho gufasha urubyiruko kubona amakuru y’ahari akazi n’abagatanga. Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu yasabye urubyiruko kurikoresha neza, bashyiraho akabo mu kwirinda ko baba umuzigo ku gihugu.

Yagize ati: “Uwabuze akazi arasonza akaba umuzigo kuri Leta, yaba urubyiruko ho za mbaraga zikaba zipfuye ubusa. Rero bidusaba gufatanya, abantu bagashingira kuri gahunda nk’izi, zikabyazwa ibizana inyungu”.

Andrew Rucyahana ushinzwe ubukungu mu Karere ka Musanze yabwiye urubyiruko ko aya ari amahirwe azabafasha kwirinda kuba umutwaro ku gihugu
Andrew Rucyahana ushinzwe ubukungu mu Karere ka Musanze yabwiye urubyiruko ko aya ari amahirwe azabafasha kwirinda kuba umutwaro ku gihugu

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) gitangije ubu buryo mu rubyiruko rwaba urwitegura kurangiza amashuri harimo amakuru na kaminuza cyangwa abamaze kuyarangiza.

Mu gihugu habarirwa abantu barenga miliyoni 7 bagejeje igihe cyo gukora, ariko 54% by’uwo mubare barimo abafite akazi n’abakigashakisha. Ni mu gihe Leta ifite gahunda yo kuba mu mwaka wa 2024 hazaba hamaze guhangwa imirimo nibura miliyoni imwe n’igice.

Urubyiruko rwishimiye iyi gahunda igiye gutuma ubushomeri bugabanuka
Urubyiruko rwishimiye iyi gahunda igiye gutuma ubushomeri bugabanuka
Agaba Gilbert, umukozi muri RDB, yijeje urubyiruko ko iyi gahunda izagabanya umubare w'abashomeri
Agaba Gilbert, umukozi muri RDB, yijeje urubyiruko ko iyi gahunda izagabanya umubare w’abashomeri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndashima ibyo mwagezeho mufashe nabandi bose bohasi

alexis mbonigaba yanditse ku itariki ya: 23-10-2022  →  Musubize

ndasha ka akaz akariko kose bikunze mwamfasa nn ha sawa

alexis mbonigaba yanditse ku itariki ya: 23-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka