Ikoranabuhanga ni ryo rizihutisha ukwihuza kwa Afurika – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yemeza ko ikoranabuhanga ari ryo rizafasha ibihugu bya Afurika kwihuza ariko bikazagerwaho leta zibigize nizigira ubushake muri politiki bwo gusakaza ikoranabuhanga kuri bose.

Perezida Kagame yemeza ko Ikoranabuhanga ryakwihutisha kwihuza kwa Afurika
Perezida Kagame yemeza ko Ikoranabuhanga ryakwihutisha kwihuza kwa Afurika

Guhera mu ntangiriro za 2000 u Rwanda rwatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu gushakisha uko rwakwikura mu bukene bwakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva icyo gihe u Rwanda rwatangiye gukora ku buryo buri serivisi zitangwa na gahunda z’ubukungu zashyirwagaho zabaga zishingiye ku ikoranabuhanga.

Ibyo byarufashije mu kwihutisha ubukungu, ku buryo buri mwaka ruzamuka ku kigero cya 7%, ikigero gifatwa nk’ibitangaza ku rwego rw’isi ku gihugu cyari cyarazahaye nk’u Rwanda.

Perezida Kagame akizera ko inzira y’u Rwanda ishobora kubera Afurika isomo, cyane cyane ko uyu mugabane ugifite imbogamizi mu guhuriza hamwe imishinga iganisha ku iterambere.

Agira ati “Hakenewe ko habaho n’ubushake muri politiki kugira ngo natwe duhuze umugabane wacu. Ariko hanakenewe ko hahangwa udushya kugira ngo uko kwihuza kwihutishwe.”

Yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Transform Africa, igamije gushaka uko ikoranabuhanga ryatezwa imbere ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Vincent Munyeshyaka afata "Selfie"
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Vincent Munyeshyaka afata "Selfie"

Perezida Kagame yatanze ingero zitandukanye zigaragaza uburyo Afurika igorwa no kwihuza, nyamara ikoranabuhanga ryabigiramo uruhare mu buryo bworoshye.

Ati “Ndabizi ko bamwe mu bari hano bahagaze ahantu henshi ari muri Afurika cyangwa se ahandi mbere yuko bagera inaha. Hari nubwo kugira ngo ugere inaha bigusaba kubanza kunyura mu migi y’i Burayi ukabona kuza mu ya Afurika.”

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nta na rimwe Afrika izahinduka.Impamvu ni nyinshi,ariko umuntu yavuga cyane cyane: Corruption,Despotism,Autoritarism,lack of democracy,gusahura umutungo w’igihugu ukikubirwa n’abantu bamwe,gutonesha ,etc…Nubwo babyita African Union,nta na rimwe Afrika izagira ubumwe.Mwijya kure:Murebe uko tumeranye n’abaturanyi bacu,Uganda,Burundi ba RDC.Ejobundi Moise ari mu Rwanda akabonana n’Abakongomani,nta kabuza byarakaje cyane KABILA.Africa will neither be united nor transformed.It is a DREAM.

Humure yanditse ku itariki ya: 8-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka