Ibice by’icyaro biracyahura n’imbogamizi mu gukoresha ikoranabuhanga
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo itangaza ko 62% by’Abanyarwanda bakoresha Internet, gusa ngo haracyari byinshi byo gukorwa kugira ngo ikoranabuhanga rigere kuri bose, kuko hari abagihura n’imbogamizi mu kurikoresha, cyane cyane mu cyaro.

Ibi biravugwa kubera ko mu cyaro ibikorwa remezo byo kugezayo Internet bidahagije, ndetse n’ubushobozi ari buke ku baturage, bwo kuba bakwigurira Internet ngo babashe gukoresha ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kunda Esther, avuga ko uko ikoranabuhanga rikomeza kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, ari na ko hagenda hiyongera umubare w’abarikoresha, nubwo hakiri imbogamizi cyane cyane ku baturage bo mu cyaro.
Agira ati “Hari icyuho mu buryo abantu bagera kuri Internet mu cyaro. Ntibyoroshye kuri bose, cyane ko batayifite ku giciro kiboroheye, kandi si bose bazi kuyibyaza umusaruro. Ibyo byose bikwiye kuba biganirwaho, dufatanyije tugashaka ibisubizo bihuriweho.”
Ibijyanye n’ikoranabuhanga byaganiriweho mu nama ya Rwanda Internet Governance Forum (Rwanda IGF), yabaye kuri uyu wa Kane igahuriza hamwe inzego za Leta n’iz’abikorera zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga n’ibikorwa bujyanye na ryo.

Hari kandi urubyiruko, abashakashatsi na sosiyete sivile, bose bakaba bagamije kurebera hamwe uko hatezwa imbere ikoranabuhanga n’ikoreshwa rya Internet.
Muri iyi nama hanagarutswe ku byo ikoranabuhanga rigenda rigeza ku gihugu mu iterambere, no mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, bityo buri wese ngo akaba agomba kugira uruhare mu kurikoresha neza, no kurinda ibyo Igihugu kimaze kugeraho kubera ryo.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Ntare Alexis, yahamije ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho haba mu ikoranabuhanga no mu bindi, ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza bushyira abaturage ku isonga.
Ati “Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bwasobanukiwe ko ikoranabuhanga ryihutisha serivisi, bityo bwubaka ibikorwa remezo bifasha inzego zose gukorera hamwe.”
Ntare kandi avuga ko uko abantu benshi bazagenda bitabira gukoresha Internet, bizatuma ibiciro byayo bigabanuka kubera ko isoko rizaba rinini, bigafasha ikoranabuhanga kugera kuri bose vuba kandi ku giciro gito.

Uyu muyobozi yungamo ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo igiciro cya Internet kigabanuke, ariko yemeza ko bizanashingira ku buryo Abanyarwanda barimo kwitabira kuyikoresha, kuko ibyiza ari uko baba benshi.
Mu bindi byaganiriweho harimo ingamba nshya zigamije guteza imbere uburinganire mu ikoranabuhanga, kurengera umutekano w’amakuru, no guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko mu guhanga udushya dushingiye ku ikoranabuhanga.
Abitabiriye iyo nama bashimye uko u Rwanda rushyira imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zinyuranye.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|