Ibibazo bikigaragara mu ikoranabuhanga birimo gushakirwa umuti

Ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga ‘Direca Technoligies’, kiratangaza ko cyiyemeje kugoboka inzego zitandukanye zirimo imiyoborere, uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi n’ubworozi, ibigo by’imari, ibidukikije, ubukerarugendo n’izindi mu rugendo rw’ikoranabuhanga.

Iturize ifasha abacuruzi gukurikirana ubucuruzi bwabo batekanye
Iturize ifasha abacuruzi gukurikirana ubucuruzi bwabo batekanye

Kuri ubu iki kigo gitanga serivisi za ‘applications’ z’ikoranabuhanga, zifasha abazikoresha gukoresha igihe cyabo neza kandi bakazigama amafaranga.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri DIRECA Technologies, Victor Emmanuel Rudasingwa, asobanura ko iryo koranabuhanga rigamije gushaka ibisubizo ku bibazo biboneka muri sosiyete, bigakemurwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Mu ikoranabuhanga bakora, harimo iryitwa www.schooltec.online, rifasha ababyeyi gukurikirana imyigire y’abana umunsi ku munsi.

Hari kandi iryitwa www.iturize.com, rifasha abacuruzi gukurikirana ubucuruzi bwabo batuje, kandi aho bari hose bakabasha kumenya ibyaranguwe, ibyacurujwe ndetse n’andi makuru yabarinda kugwa mu bihombo.

Rudasingwa Victor Emmanuel, ati “Yifashishije iyi application ya www.iturize.com, umucuruzi abasha kumenya ibicuruzwa biri mu bubiko (stock) bwe ariko bigiye kurangiza igihe (expiration), akaba yamenya uburyo abicuruza bitamuhombeye”.

Rudasingwa Victor, asaba abantu kwitabira gukoresha porogaramu za Direca
Rudasingwa Victor, asaba abantu kwitabira gukoresha porogaramu za Direca

Muri Direca technologies hari n’izindi applications nka www.mysouvenir.online, www.superepair.net, www.jobfirst.online, www.innopub.online, www.hightaste.online, www.schooltec.online ndetse na www.funeraltech.online.

U Rwanda ruri mu bihugu byihuta mu gukoresha ikoranabuhanga, aho rukomeje kubaka ibikorwa remezo kugira ngo murandasi irusheho kugera kuri benshi.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yabaye ku ya 27-28 Gashyantare 2023, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagarutse ku bibazo bikigaragara mu ikoranabuhanga harimo kuba ibiciro bya murandasi bikiri hejuru, ariko hakaba hari gushakishwa uburyo byabonerwa ibisubizo.

Yavuze ko kuba igiciro cya interineti gikomeza kuba kiri hejuru ku Banyarwanda benshi, ahanini biterwa n’ibintu bibiri, birimo aho ituruka, kuko u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanjya, bigatuma rugendera ku bihugu bikora ku mazi ari na byo bishyiraho igiciro.

Minisitiri Ingabire avuga ko kugira ngo igiciro kigabanyuke, bijyana no kurebera hamwe uburyo bwo gushyiraho ibikorwa remezo by’itumanaho.

Ati “Kubyubaka byafasha ba rwiyemezamirimo cyangwa bya bigo by’itumanaho kuba basangira ikiguzi cyo kubishyiraho”.

Ubuyobozi bw’Ikigo Direca, buvuga ko ibijyanye n’ibiciro byo gukoresha izi porogaramu bidakanganye, kuko urugero nka paji umuntu ashyizeho yanditseho ibyo ashaka kubika kuri konti ye nk’ifoto n’amagambo ayiherekeje, byishyurwa amafaranga 10 y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iriya innopub ubona yari ikenewe cyane. Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’amakuru ubona baburaga digital platform yo kumenyekanisha udushya twabo. Innopub kandi izanafasha abarimu ndetse n’abandi banditsi kumenyekanisha no kugurisha ibyo bakora ku isi yose kugirango bibashe no kubabyarira inyungu. Ubu apple, Google, microsoft, n’ibindi bigo bikomeye bigiye kujya bibona udushya tw’abana b’abanyarwanda. Kwagura network, kubona amafranga no kwigira kubahanga b’Isi yose bizazamura urwego rwo guhanga udushya no gukora ubushakashatsi bizakemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko rurangiza amashuri.

Neza Ange yanditse ku itariki ya: 11-03-2023  →  Musubize

Jyewe nakunze cyane mysouvenir. Wabonaga ari ikibazo kuba umuntu yashaka kumenya amateka y’umuryango we mu myaka 500 ishize akabura aho yayakura, umuntu mukuru akaba atabona amakuru akivuka, yabatijwe cg ibirori byagiye biba mu buzima bw’umuryango we. Ibigo bitandukanye byari bifite ikibazo cyo kutabika amateka(preserve institutional memory) kuburyo umukozi mushya ashobora kumenya amateka y’ikigo aje gukoramo kuva cyashingwa. Nabonye mysouvenir ifite ibice bibiri: aho kubika amafoto, videos na audios ku byiza n’ibyago (events) ndetse n’igice cyo kubika inyandiko z’ingenzi ku bantu ku giti cyabo, imiryango n’ibigo (documents). Abakoze iri koranabuhanga ni indashyikirwa

Bizimana yanditse ku itariki ya: 8-03-2023  →  Musubize

Izi applications uzishaka atwandikira kuri
[email protected]
Cg agahamagara kuri 0791904002; 0737291007. Mushobora no gusura urubuga www.direcatec.com

Bizimana yanditse ku itariki ya: 7-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka