Hakenewe iminara 2,500 kugira ngo ‘Internet’ igere mu gihugu hose

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Ingabire Paula ageza ibisobanuro ku nteko rusange umutwe w’Abadepite, ibisubizo mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hatangwa serivisi ku baturage, yavuze ko hakenewe iminara 2,500 yiyongera ku 1700 yari isanzwe kugira ngo Internet ibashe kugera ku mu gihugu hose.

Abadepite baganira ku kibazo cya Internet
Abadepite baganira ku kibazo cya Internet

Minisitiri Ingabire yavuze ko mu Rwanda hari ibice bimwe bitagerwamo na Internet uko bikwiriye, ndetse ugasanga hari n’aho itagera kubera ikibazo cy’iminara itaragezwa mu ihugu hose.

Ati “Urebeye ku buso bw’igihugu cyacu Internet igera ahantu hangana na 83%, bivuga ko ubuso bungana na 17% bw’Igihugu hadafite internet, cyane ahantu hadatuwe no mu bice by’icyaro”.

Minisitiri Ingabire avuga ko uyu munsi mu Rwanda uburyo bwo kugeza Internet mu bice bitandukanye hifashishwa iminara y’itumanaho, ndetse na murandasi ‘fibre optique’.

Ubu mu Rwanda hari iminara itanga Internet igera ku 1871 ikaba ari yo ifasha ubuso bungana na 83% kuyibona.

Ku bufatanye n’ibigo by’itumanaho ndetse harimo n’uruhare rwa Leta, hubatswe murandasi y’ibanze ingana na Km 24,949.

Minisitiri Ingabire yagaragarije Abadepite ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2025, hubatswe km 366 za murandasi (fibre optique).

Akomeza avuga ko imbogamizi zituma Internet itagera mu gihugu hose, biterwa n’impamvu nyishi zirimo n’imiterere y’Igihugu ifite imisozi ndetse ugasanga hari n’aho idashobora kugera cyane cyane mu kabande.

Yagaragaje ko mu nyigo bakoze basanze u Rwanda rukeneye iminara iri hagati ya 720-800 kugira ngo rube rwabasha kugeza Internet ku buso bungana na 97%.

Ati “Kugira ngo byibura tube dufite iminara itanga Internet mu buryo bunoze turasabwa byibura iminara igera ku 2500, yiyongera ku 1700 u Rwanda rusanzwe rufite”.

Ingamba zihari zo kugeza Internet mu bice byose by’Igihugu kugira ngo serivisi zihabwa umuturage zimugereho uko bikwiye, Minisitiri Ingabire yavuze ko ibigo by’itumanaho byose bihabwa impushya zifite igihe kiri hagati y’imyaka 10 na 15 kandi bakaba bafite umubare w’iminara baba bagomba kuba bubatse.

Ati “Twasanze iminara igera kuri 220 ariyo ikenewe kubakwa mu mpushya bahawe muri iyo myaka uruhushya ruzamara, noneho isigaye ikazubakwa na Leta”.

Minisitiri Ingabire avuga ko umunara umwe kuwubaka biba bisaba ibihumbi 150 by’Amadorari hakaba hakenewe Miliyoni 300 z’Amadorari, kugira ngo byibura u Rwanda ruzibe icyuho cy’iminara ikenewe mu gihugu hose.

Iminara idahagije ituma Internet itagera hose mu gihugu (ifoto: RBA)
Iminara idahagije ituma Internet itagera hose mu gihugu (ifoto: RBA)

Minisitiri Ingabire yasobanuriye Abadepite ko bifashisha ubundi buryo kugira ngo bageze Internet mu mashuri, no mubigo nderabuzima bitegereye iminara bakifashisha ikoranabuhanga rya ‘saterite’.

Ati “Dufatanya n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi kugira ngo amapoto bagenda bageza hirya no hino mu gihugu, abe afite ‘Fibre obtique’ ifasha kugeza muri ako gace Internet”.

Yungamo ko ahari ibibazo bya Internet bazakorana n’uturere ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ( MINALOC) gukemura ibyo bibazo, kugira ngo aho idakora neza yongererwe ubushobozi yihute.

Depite Umutesi Liliane yabajije igihe iki kibazo cya Internit igenda gahoro, idakora neza n’aho itaragezwa igihe bizaba byakemukiye, Minisitiri Ingabire asubiza ko uko ingengo y’imari izagenda iboneka izajya igenda ikorwa, ariko akurikije ibisabwa mu nyigo yakozwe nuko kugira ngo igere mu gihugu hose bizatwara byibura igihe cy’imyaka 10.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka