Hagiye kujyaho ihuriro rivugira abafatabuguzi b’itumanaho

Minisiteri y’Urubyiruko, Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi yakiriye icyifuzo cy’abantu bashaka gushyiraho ishyirahamwe rizajya rirengera abafatabuguzi b’itumanaho mu gihe amakompanyi aricuruza atujuje inshingano zayo.

Minisitiri Philbert Nsengimana umaze iminsi yongerewe inshingano zo kugira itumanaho n’ikoranabuhanga mu nshingano ze atangaza ko na mbere y’uko yakira icyo cyifuzo hari gahunda Minisiteri ayoboye yari yarateganyije yo kwifashisha amategeko agena itumanaho, bakarengera uburenganzira bw’abaguzi n’abafatabuguzi.

Mu Rwanda hamaze iminsi hari ikibazo cy’umurongo wa telefoni ndetse na internet byakoraga gahoro, bitewe n’icika ry’imiyoboro yacikiye ku nyanja y’Abahindi.

Ibyo byateye ikibazo ku bafatabuguzi b’amwe mu makompanyi acuruza iyo mirongo mu Rwanda, bibaza uburyo bashobora kuzajya basubizwa amafaranga yabo mu gihe baba habaye ikibazo kandi bishyuye mbere.

Ibyo biri mu byatumye Minisitiri w’Urubyiruko, Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi asura bimwe mu bigo by’itumanaho n’ikoranabuhanga mu rwego rwo kureba serivisi bitanga ku baturage.

Muri uru rugendo yakoreye mu bigo bitandukanye birimo MTN, TIGO, AIRTEL na Telecom, tariki 19/04/2012, yabisabye gufasha Leta kuzamura ikoranabuhanga n’itumanaho kugira ngo rigere no kure mu cyaro.

Ati: “Mu minsi iza u Rwanda ntiruba rukigendera ku buhinzi gusa, turashaka ko ICT ikoreshwa nk’uko umuhinzi abyuka akajya mu murima. Ibaze nawe buri rubyiruko rushoboye guhabwa iyo suka y’ejo hazaza!”

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

@Kigalitoday, mwadusobanurira iyo company Minister yasuye yitwa Telecom icyo ikora? Iyo ni ubwambere nayumva muri uru Rwanda!!!!!

yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka