Guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga bitwara arenga Miliyari enye z’Amadorali ku mwaka

Ibikorwa byo guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika, bitwara arenga Miliyali enye z’Amadorali y’Amerika buri mwaka.

Guhangana n'ibitero by'ikoranabuhanga bitwara arenga Miliyari enye z'amadorari y'Amerika buri mwaka
Guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga bitwara arenga Miliyari enye z’amadorari y’Amerika buri mwaka

Byagaragajwe ku wa Kabiri tariki 01 Kanama 2023, mu nama nyafurika y’iminsi ibiri, igamije gusuzumira hamwe uburyo ikoranabuhanga rihagaze ku mugabane wa Afurika, n’icyerekezo ufite mu birebana no kwimakaza imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga n’umutekano waryo, yahurije hamwe abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga baturutse hirya no hino ku Isi.

Muri iyi nama izwi nka Cyber Security Conference, umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Kone, yavuze ko ubwirinzi bw’ibitero by’ikoranabuhanga butwara arenga Miliyari enye z’Amadorali.

Nubwo ikoranabuhanga rya murandasi, ari moteri mu iterambere rya Afurika n’Isi muri rusange, ngo hari ibihugu byinshi bitarashyiraho inzego zihariye zishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga rya murandasi, byose bikiyongeraho kuba hakiri icyuho ku mubare w’abagore bagira uruhare mu mutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama, bavuga ko hari byinshi bayitezeho mu kwimakaza imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga n’umutekano waryo.

Wilson Kagabo, ahagarariye ikigo gishinzwe ibijyanye n’ubwirinzi mu ikoranabuhanga, Lbt Dinamics, avuga ko inama nk’iyi aba ari umwanya mwiza wo kugaragaza imbogamizi ziri mu ikoranabuhanga.

Ati “Iyo baje mu nama nk’izi, bakabona y’uko ibitero bibaho ku Isi hose, kandi icyangombwa ari ukubimenyekanisha kugira ngo n’igisubizo kibonetse cyabyo gishobore kubageraho. Burya iyo ubihishe, uba utarimo gufasha n’abandi bitarageraho kwirinda, ahubwo uba urimo gusa nk’aho ukingira ikibaba ubwo bugizi bwa nabi, bushobora gukorwa mu ikoranabuhanga, bukoreshejwe ikoranabuhanga.”

Haracyari icyuho cya miliyoni 3.4 cy'abakozi bashinzwe ibijyanye n'umutekano w'ikoranabuhanga
Haracyari icyuho cya miliyoni 3.4 cy’abakozi bashinzwe ibijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga

Mu rwego rw’ubwirinzi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ku Isi hagaragara icyuho cy’abakozi Miliyoni 3.4, ibintu byatumye mu gihembwe cya gatatu cya 2022, hagabwa ibitero bigera kuri Miliyoni 493, bikaba byarazamutse kigero cya 28%, ugereranyije n’igihembwe cya gatatu cya 2021.

Ni ibitero byagiye byibanda ku bikorwa bitandukanye, kuko 42% yabyo byibanze mu kwiba amakuru yaba aya Leta, ibigo byigenga ndetse n’ay’abantu ku giti cyabo.

Nubwo mu Rwanda hagiye hagaragara bene ibyo bitero, ariko ngo ku bufatanye n’izindi nzego, umutekano mu ikoranabuhanga wakomeje kubungabungwa, nk’uko Ghyslaine Kayigi, umuyobozi ushinzwe umutekano w’amakuru mu rwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano w’ikoranabuhanga abisobanura.

Ati “Hari inzego zitandukanye, ari izishinzwe gutanga serivisi z’ikoranabuhanga, hari ibyo bikorwa by’ubujura, bijyanye no guhungabanya umutekano w’ikoranabuhanga tugenda tubona, tubikuye kuri ibyo bigo bitanga izo serivisi, tukarebera hamwe uburyo twasubiramo izo sisiteme uko zikora, kugira ngo zigire ubwirinzi buhagije, tukanafatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo twigishe abantu uburyo bakwirinda, icyo bareberaho kugira ngo bamenye uko babibona hakiri kare, bakamenya n’inzego babwira kugira ngo babafashe kubikurikirana.”

Mu myaka itatu ishize, mu Rwanda ishoramari mu bijyanye na murandasi ryikubye inshuro zirenga eshatu, aho mu rwego rwo guhangana n’ibitero byibasira abakoresha murandasi, ibigo by’imari byubatse ubwirinzi buhora buvugururwa mu buryo buhamye, hagamijwe kurinda abakiriya kimwe n’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho, byifashishwa na benshi mu guhererekanya amafaranga.

90% by’ibigo byo ku mugabane wa Afurika bigirwaho ingaruka zikomeye by’ikoranabuhanga, bigateza igihombo cya za miliyari z’Amadorali y’Amerika, ibintu bibangamira iterambere ry’umugabane mu nzego zinyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka