Facebook nzayigira ikigo cyunguka cyane abakozi bacyo batavuye mu rugo - Mark Zuckerberg

Umuyobozi Mukuru ari na we washinze ikigo cya Facebook, yatangaje ko bitazashoboka ko abakozi bose uko ari ibihumbi 45 bagaruka gukorera muri za biro zabo nk’uko byakorwaga mbere ya Covid-19.

Mark Zuckerberg
Mark Zuckerberg

Ibi yabitangarije mu nama yakoranye n’abakozi ba Facebook ku wa 21 Gicurasi 2020, hakoreshejwe ikoranabuhanga. Yavuze ko kimwe cya kabiri cy’abakozi bazakomeza gukorera mu rugo mu gihe cy’imyaka igera ku icumi.

Uyu munsi, abakozi bagera kuri 95% bakomeje gukora ariko batavuye aho baba. Mu kwezi kwa Mata, yari yavuze ko ashaka kongera abakozi, bakagera ku bihumbi 55, kuko ngo iki cyorezo cyatumye haboneka uburyo bwinshi bwo gucuruza hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Nubwo 50% by’abakozi bavuze ko bifuza gusubira mu biro byabo, Zuckerberg yababwiye ko ashaka ko Facebook iba ikigo cya mbere ku isi gikora mu nyungu nyinshi kandi abakozi batavuye mu rugo.

Yagize ati: “Covid-19 izamara igihe kirekire ku isi. Ibyo dukora si ibyo abakozi bacu badusaba, ahubwo dukora icyo abaturage dukorera badusaba, kandi tukarangwa n’udushya twinshi dushoboka”.

Yavuze ko ibi bizatanga amahirwe y’akazi ku bantu benshi aho baba bari hose ku isi, hakabaho kuzigama ku mafaranga yishyurwaga mu nyubako bakoreragamo kandi ntibitume hari abagomba kwimura ingo zabo ku mpamvu zo kwegera akazi.

Yagize ati: «Muri 2020, nifuza ko abakozi bacu bakoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo, aho gutakaza amasaha bagenda mu muhanda mu modoka zihumanya ikirere”

Mu Rwanda, kuva gahunda ya guma mu rugo yakoroshywa, abakoresha basabwe gukomeza gahunda yo gukorera mu rugo ku bakozi babo, aho bidashoboka, abakorera hanze y’ingo zabo ntibarenge 50%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka