Facebook irashaka guha akazi abantu 10,000
Kompanyi ya Facebook irateganya guha akazi abantu ibihumbi icumi (10,000) bo mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi kugira ngo bubake icyitwa ‘metaverse’ iri rikaba ari ikoranabuhanga Facebook ishaka kujya ikoresha rituma abantu barikoresha basa nk’aho bari kumwe.

Abazakoresha iri koranabuhanga rya Metaverse bazaba bashobora gukina, gukorana no gutumanaho mu buryo buteye imbere.
Facebook yanditse ku rubuga rwa Interinet igira iti: "Metaverse ifite ubushobozi bwo gufasha gukingura uburyo bushya bwo guhanga, imibereho myiza, ndetse n’ubukungu."
Biteganyijwe ko iyi mirimo yo guhanga iri koranabuhanga izakorwa mu gihe cy’imyaka itanu, hakazifashishwa abahanga kabuhariwe mu ikoranabuhanga.
Facebook kandi yavuze ko gushora imari mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi byatanze inyungu nyinshi, harimo kugera ku isoko rinini ry’abaguzi, gukorana na kaminuza zikomeye no gukorana n’abantu babahanga bafite impano zo ku rwego rwo hejuru.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nashakaga ko mundangira akazi.
Ndashaka ko mundangira akazi