Elon Musk yabonye Umuyobozi mushya wa Twitter

Elon Musk nyiri Twitter, yatangaje ko yabonye umuntu ugiye kuba umuyobozi mushya (CEO) wa Twiitter n’ubwo atavuze amazina ye. Yavuze ko we azahita ajya ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ibijyanye n’ikoranabuhanga kuri urwo rubuga nkoranyambaga rwa Twitter mu byumweru bikeya biri imbere.

Elon Musk
Elon Musk

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Elon Musk yagize ati “Nishimiye cyane gutangaza ko nahaye akazi CEO mushya wa X/Twitter. Azatangira mu byumweru bitandatu biri imbere”.

Umwanya Elon Musk azahita ajyaho kuri Twitter nyuma y’uko uwo CEO mushya atangiye akazi, ngo ni umwanya uzajya utuma ashobora gukurikirana ibikorwa(products), za softwares, n’ibindi.

Nyuma y’uko umuherwe Elon Musk yongeye kwegukana urubuga rwa Twitter mu Kwezi k’Ukwakira 2022, yahise akora impinduka nyinshi mu bakozi ba Twitter, bamwe barirukanwa. Hari kandi abantu bamwe mu bakomeye yagaruye, nyuma y’uko bari barabujijwe gukoresha Twitter bazira kunyuranya n’amabwiriza agenga urwo rubuga.

Mu mbwirwaruhamwe yavuze mu kwezi k’Ugushyingo 2022, nyuma gato y’uko asubiranye urubaga rwa Twitter, Elon Musk yavuze ko yongeye kurufata mu rwego rwo kurinda ko rwahinduka urubuga rubereyeho gukwiza urwango n’amacakubiri.

Elon Musk unafite izindi sosiyete za Tesla na SpaceX , mu kwezi k’Ukuboza 2022, yabajije abakoresha urubuga rwa Twitter icyo batekereza ku bijyanye no kuba ari we muyobozi mukuru (CEO) wa Twitter, niba bashyigikiye ko yaguma ku buyobozi bw’urwo rubuga cyangwa se niba yabuvaho.

Icyo gihe mu bantu bakoresha Twitter, abagize icyo babivugaho ni abantu bagera kuri Miliyoni 17, abangana na 57 % muri bo bashyigikiye ko yagenda.

Nyuma y’ibyo bisubizo byatanzwe na bamwe mu bakoresha urwo rubuga, Elon Musk yaje kwandika kuri Twitter avuga ko ateganya kuva kuri uwo mwanya nabona ‘umuntu ‘w’umusazi bihagije’ wakwemera kumusimbura kuri uwo mwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka