Amakiriro ya Afurika ashingiye ku murongo mugari wa Internet – Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame avuga ko imiterere ya Afurika ikeneye ko abayituye bakoresha umurongo mugari wa Internet uzwi nka Broadband, kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo bidindiza iterambere ry’umugabane.

Yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa internet hagamijwe Iterambere Rirambye.
Iyi nama ya komisiyo ayoboye afatanyije n’umuherwe witwa Carlos Slim, yayitangije ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gicurasi 2018. Iyi nama kandi ni igice kimwe mu bigize inama ngari ya Transform Africa iteraniye i Kigali.
Perezida Kagame avuga ko kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza bisaba ibikorwa remezo bijyanye n’umurongo mugari wa internet ubasha kugerwaho na buri wese mu bushobozi bwe.
Yagize ati “Ingano ya Afurika, imiterere yayo ndetse n’uburyo ituwe bituma tugomba gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye kugira ngo tugeze umurongo mugari (ibyogajuru, fibre optic, telefone zigendanwa kuri bose.”
Perezida Kagame avuga ko ikoranabuhanga rikoreshwa muri Afurika ahantu hose haba mu bucuruzi, mu burezi, no mu buzima, rishingiye kuri uyu murongo mugari wa internet.
Asaba ko nk’abayobozi, bakwiye kuyobora impinduka ziganisha mu guhanga ibishya no gushyiraho gahunda n’uburyo kugira ngo umurongo mugari wihutishwe aho byatinze.
Inkuru zijyanye na: TransformAfrica2018
- U Rwanda ruzifashishwa mu gusakaza intenet ya 4G mu karere
- VIDEO: Umunya Niger yahigitse 5 yegukana irushanwa rya Ms Geek Africa 2018
- Umunya Niger yahigitse 5 yegukana irushanwa rya Ms Geek Africa 2018
- Drones zigiye gutangira kwifashishwa mu kuvugurura imibereho y’Abanyarwanda
- Urubyiruko rwasabwe gufata iya mbere mu gukemura ibibazo birwugarije
- Perezida Kagame atangiza Transform Africa 2018 yashimangiye ko Africa idakennye
- Imyumvire ihejeje Abanyafurika mu bukene - Perezida Kagame
- Ijambo Perezida Kagame yageje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza Transform Africa 2018
- Gutangira guteranya imodoka za VW mu Rwanda byigijweho inyuma ukwezi
- Ikoranabuhanga ni ryo rizihutisha ukwihuza kwa Afurika – Perezida Kagame
- Ibintu 5 bitandukanya Transform Africa n’izindi nama
Ohereza igitekerezo
|
ibigo bifite inshingano zo gcuruza internet na mobile muri Africa byarakize cyane kurenza ibindi byose byo kwisi. telefone and internet companies muri Africa make big monies.you top up your fone and if you dont used your MB your credit taken even if you dont used them so what reason to buy MB then taken when you dont finish it during the day,that why companies make lots money on people.most companies have link on big fish I means leader .