Amajyaruguru: Gahunda y’icyumweru y’abayobozi izajya ishyirwa ku mbuga nkoranyambaga

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko gahunda ya buri cyumweru y’abayobozi kuva ku Ntara kugera ku Kagari izajya itangazwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney

Guverineri Gatabazi avuga ko yifuza ko ibibera muri iyo ntara byose uhereye ku byo Guverineri akora kugeza ku by’umuyobozi w’akagari ateganya gukora bizajya bimenywa na buri muturage ndetse n’umushyitsi muri iyo ntara.

Kuri we ngo uretse kumanika gahunda ku nzugi z’ibiro, kuzihanahana kuri email n’ahandi, ngo ni byiza ko zizajya zinatangwa ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp, Facebook na Twitter, buri muyobozi wese agashyiraho gahunda ye.

Agira ati “Umuntu agomba gukorera kuri gahunda kandi afite intego, akanamenya ko abantu bamukenera bagomba kumubona ndetse n’abo uzajya kureba bakamenya gahunda yawe.”

Yongeraho ko iyo utangaje gahunda kare uba umenyesheje abagukeneye n’abo uzakenera,unamenyesheje n’inzego zindi mukorana.

Ati “Hari igihe iyo maze kuyitangaza,inzego z’umutekano zitegura gahunda zikurikije iyo nateguye, uturere na bo babona gahunda yanjye iyo ari yo. Hari n’abandi baba bakeneye kuza kureba Guverineri ku ntara cyangwa se kugushaka kuri gahunda z’ibikorwa mugomba gukorana bagakurikiza gahunda yawe.”

Gatabazi avuga ko ataraza mu Ntara y’Amajyaruguru gahunda y’icyumweru yakorwaga ariko ikaba izwi n’inzego zibishinzwe gusa cyangwa ikamanikwa ku nzugi z’ibiro.

Ati “Ubu twarabisabye, abayobozi mu nzego z’umutekano, uturere n’imirenge duhurira kuri whatsapp bagashyiraho gahunda yabo ku buryo nshobora guhaguruka i Musanze ngiye i Gicumbi nzi gahunda yabo.”

Kuri Guverineri Gatabazi ngo ubwo buryo bufasha abayobozi mu mikoranire, bigatuma babasha gukemura ibibazo by’abaturage mu bufatanye kandi n’izindi gahunda zizamura intara bakaziganiraho.

Uretse kumenyekanisha gahunda ku mbuga nkoranyambaga, Guverineri Gatabazi anasaba abayobozi bo mu Majyaruguru kujya bamenyakanisha ibyo bakora bifashishije itangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka