Afurika y’Uburasirazuba yibasiwe na ba rushimusi mu ikoranabuhanga (hackers)

Ba rushimusi bakomeye mu ikoranabuhanga (hackers) bamaze iminsi binjira kandi bagashimuta amakuru n’ubukungu bukomeye mu mbuga za interineti z’ibigo binyuranye mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba cyane cyane ibyo muri Kenya.

Mu cyumweru gishize ba rushimusi bo mu gihugu cya Indonesie (Indonesian hackers) bibasiye imbuga nyinshi zirimo 103 za Guverinoma ya Kenya, urwa sosiyete ikora imodoka Toyota ndetse n’urubuga rw’ikigo cy’itumanaho MTN.

Umwe muri aba ba rushimusi wiyise Inyangamugayo yabashije kwinjira mu mabanga y’urubuga rwa MTN asigaho ubutumwa yandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bigaragaza ko uwo rushimusi ashobora no kototera ahabikwa amabanga y’umutekano w’u Rwanda.

Uku kwinjirira umutima w’urubuga rwa MTN byari bimaze iminsi bitangazwa kuri interineti n’irindi tsinda rya ba rushimusi biyise Rwandan Hackers mbere y’uko biba. Baje rero kubigeraho, urubuga rwa MTN ruhagarara iminsi mike, ariko ubu rwongeye gukora neza.

Rwandan Hackers kandi bavogereye urubuga rw’igitangazamakuru gikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba The East African Standard, binjira mu mutima w’urubuga rwacyo ahabikwa ubutumwa bwinshi bw’amabanga ashobora no kubafasha kwinjira mu bindi bigo.

Aha haba habitse amabanga akoreshwa kuri interineti no mu ikoranabuhanga kugera ndetse no mu mikorere n’ububiko bw’amabanki akomeye mu karere utaretse n’ubutumwa bwite abantu basanzwe bahanahana.
Byinshi mu byo ba rushimusi bagezeho banabishyize ku karubanda ku rubuga http://pastebin.com/QCtP3AxH, banatangazaimbuga bavuga ko bamaze gucengeramo.

Aba ba rushimusi biyise Rwandan Hackers bavuga ko bamaze no gucengera mu mabanga yabitwa Sahaj Computers bagurisha progaramu ya Kaspersky ifasha mu kurinda mudasobwa kwinjirwamo na ba rushimusi basanzwe (antivirus).
Hashize iminsi mike Rwandan Hackers babashije gucengera mu mbuga za Leta ya Nigeria no mu za kaminuza nkuru y’igihugu cya Ghana.

Ubutumwa aba hackers bo muri Indonesie basize ku mbuga za internet 103 zo muri Kenya
Ubutumwa aba hackers bo muri Indonesie basize ku mbuga za internet 103 zo muri Kenya

Aya makuru akomeje gutera impungenge abakoresha interineti mu buryo bunyuranye dore ko amabanki akomeye muri Kenya amaze iminsi atahurwamo kuba ba rushimusi barayagejejemo ubumara bwabo bucengera bukaba bwabafasha kubona amakuru no kwiba amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga rikomeye nk’uko sosiyete ireba iby’ikoranabuhanga CIO East Africa ibitangaza.

Mu kugerageza guhangana n’iki kibazo gikomeye, mu Rwanda hateganijwe inama izaba tariki 23/03/2012 izitabirwa n’ibigo bikomeye mu bucuruzi no mu ikoranabuhanga nka Security Africa and technology companies Secure Payment Solutions (SPS), Cyber Sec Africa na IBM bakaganira uko bakumira aba ba rushimusi bagenda bacengera mu mabanga akomeye y’ibigo by’imari, aya za Leta ndetse n’ay’abantu bose bakomeye bashobora gukuraho amafaranga n’amakuru akomeye.

Umuyobozi wa Cyber Sec Africa, Sammy Kioko, avuga ko iyi nama yihutiwe gutegurwa kubera ko ubu bujura bumaze kugira intera abantu badakeka kandi n’uburyo inzobere zigerageza bwo guhangana nabo bukaba bukomeje kuba impfabusa.

Ubushakashatsi bwakorewe ku mabanki yo muri Kenya, Uganda, Tanzaniya, Zambiya n’u Rwanda bwerekanye ko amabanki yo muri ibi bihugu ashobora kwinjirwamo niba hadafashwe ingamba zihamye.

Ba rushimusi bamaze kwinjira muri amwe mu mabanki yo muri ibyo bihugu biba amamiliyoni menshi muri ubu buryo bwo gucengera mu ikoranabuhanga bibereye ikantarange.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka