Abatuye kure y’ahatangirwa serivisi z’Irembo bishyura menshi

Bamwe mu batuye kure y’imirenge baravuga ko amafaranga bakoresha mu ngendo bajya gushaka serivisi z’Irembo arenze aya serivisi bishyura.

Abatuye mu byaro bya kure baravuga ko serivisi z'Irembo zitarabageraho
Abatuye mu byaro bya kure baravuga ko serivisi z’Irembo zitarabageraho

Ababitanganza ni bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Butare. Abaturage badafite ayo gutega bavuga ko bakoresha urugendo rw’amasaha umunani kugenda no kugaruka, bavuye mu Murenge wa Butare bajya muri Nyakabuye.

Minani John ucuruza muri santere y’ubucuruzi ya Karambo, avuga ko habonetse umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), byabagabanyiriza amatike bakoresha.

Agira ati “Duhura n’ikibazo cyo gutega,iyo uteze kugenda utanga ibihumbi bine (4000Frw)kugenda no kugaruka ukishyura ibihumbi bine ubwo uba utwaye amafaranga igihumbi y’umusoro w’ukwezi cyangwa ujyanye ipatanti y’ibihumbi icumi(10.000Frw),twifuza ko nibura twabona umukozi wa Rwanda Revenue Authority hafi.”

Ntamavukiro Leon, yungamo ati “Biratuvuna kujyana imisoro Nyakabuye mu wundi murenge gusora igihumbi, ugategesha ibihumbi bine biratubangamiye cyane.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko bari mu nzira zo gukemura iki kibazo
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko bari mu nzira zo gukemura iki kibazo

Umuvugizi w’irembo, Ntabwoba Jules, avuga ko bafite ababafasha gutanga serivisi z’Irembo mu gihugu hose aho nibura muri buri murenge bahafite umuntu umwe. Gusa yemera ko badahagije kugira ngo abantu bose bifuza serivisi z’Irembo bakirwe.

Ati"Turashaka uko twazagira umukozi muri buri kagari kugira ngo serivisi zacu zirusheho kwegera abaturage."

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, avuga ko bari kuvugana n’abafatanyabikorwa b’akarere, kugira ngo babafashe guhugura urubyiruko gutanga serivisi z’Irembo. Urwo rubyiruko ngo ni rwo ruzajya rufasha abaturage.

Ati “Dukangurira urubyiruko ko izi serivisi z’Irembo tudakwiye gutegereza ko umuturage aza kuzifata ku murenge. Ibyo ni byo turi kuvuganaho n’abafatanyabikorwa bacu Minisiteri y’ikoranabuhanga,kugira ngo badufashe gutoza urubyiruko gutanga serivisi z’Irembo.”

Yizeza ko uyu mwaka urangira barangije guhugurwa ku buryo umwaka utaha bizakemuka.

Ikigo Irembo cyashyiriweho gukuraho amafaranga y’umurengera abaturage batangaga mu ngendo no guca imirongo batondaga bashaka serivisi za leta zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka