Abasebya u Rwanda biyoberanyije kuri X akabo kashobotse

Abajyaga basebya u Rwanda bakoresha amazina atazwi kuri X bafatiwe ingamba zizatuma bamenyekana abo ari bo n’ibihugu baherereyemo.

X yahoze yitwa Twitter irimo iravugurura imikorere mu rwego rwo kugenzura no kumenya abatangaza amakuru atari yo bifashishije urwo rubuga
X yahoze yitwa Twitter irimo iravugurura imikorere mu rwego rwo kugenzura no kumenya abatangaza amakuru atari yo bifashishije urwo rubuga

Ubuyobozi bw’urubuga nkoranyambaga rwa X rwahoze rwitwa Twitter buvuga ko kuva bwareka kugenzura cyane imyirondoro y’abarukoresha, hagaragaye cyane ukwiyongera kw’abatangaza amakuru y’ibinyoma ndetse n’agaragaramo kwibasira abantu hashingiwe ku bwoko bwabo.

Ni muri urwo rwego X iteganya kurushaho kugenzura imyirondoro y’abatangazaho amakuru mu rwego rwo kugarurira icyizere abayasoma.

Umwe mu bayobozi ba X witwa Nikita Bier avuga ko urwo rubuga rurimo kugerageza uburyo bushya buzajya bugaragaza umuntu ukoresha X igihugu aherereyemo, igihe yatangiriye gukoresha X, uburyo akoresha mu kugera kuri urwo rubuga, n’amazina yagiye akoresha kuri urwo rubuga n’inshuro yagiye ayahindura.

Ubusanzwe abakoresha X bagaragaza aho baherereye mu myirondoro yabo, ariko uru rubuga ubwarwo ruzajya rwigaragariza ayo makuru y’aho umuntu aherereye igihe yashyiraga amakuru kuri urwo rubuga.

Ibyo bizatuma abasoma ibitangazwa kuri X bashobora kugenzura ukuri kwabyo n’umwimerere wabyo.

Icyakora X izashyiraho uburyo bufasha uyikoresha kuba yahitamo ko amakuru amwe n’amwe amwerekeyeho atagaragazwa mu ruhame mu rwego rwo kudashyira hanze ubuzima bwite bw’uwo muntu, ariko na byo ngo abantu bazajya bagaragarizwa ko hari amakuru yerekeye kuri uwo muntu yagizwe ibanga. Ubu rero bakaba barimo kwiga ku makuru ashobora gushyirwa muri iki cyiciro.

Mu bihe bishize akamenyetso k’ubururu (blue verification badge) kashyirwaga ku izina ry’umuntu cyangwa ikigo runaka kakagaragaza ko ukoresha iryo zina yizewe. Icyakora nyuma y’uko nyiri X, Elon Musk, ashyizeho amabwiriza ko ushaka ako kamenyetso yishyura amadolari umunani ku kwezi, ibyo byatumye abatekamutwe, abagizi ba nabi n’abandi bohereza amakuru atari yo, ndetse n’abakwirakwiza virusi bagamije kwinjira muri za mudasobwa z’abantu bifashisha ubwo buryo bwo kwishyura kugira ngo bashyirirweho ako kamenyetso, bitumen abantu bizera ibyo bakwirakwiza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka