Abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri basabwe kujyana n’umuvuduko wa murandasi nshya

Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri beretswe uburyo impinduramatwara ya kane ya Murandasi mu bijyanye n’inganda ifite umuvuduko ukabije, basabwa kwihutana na yo kugira ngo bakomeze kuyiyobora birinda ko yabayobora.

Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri biyemeje kubyaza umusaruro Murandasi ijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho
Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri biyemeje kubyaza umusaruro Murandasi ijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho

Byagarutsweho mu kiganiro cyatangiwe muri INES-Ruhengeri na Prof Paolo wo muri Kaminuza ya Parma mu Butaliyani, ku wa kane tariki 13 Gashyantare 2020, aho abanyeshuri basobanuriwe impinduramatwara ya kane ya Murandasi mu guhanahana amakuru mu bijyanye n’inganda.

Prof Paolo yavuze ko kuba Interineti ikomeje kwihuta ku ruhande rumwe ari amahirwe mu gihe izakoreshwa uko bikwiye ariko ku rundi ruhande bikaba byabyara ibibazo mu gihe ikoreshejwe nabi cyangwa ikarenga ubushobozi bw’abantu.

Ni ho yahereye asaba abanyeshuri kutarangara bagaharanira kuyobora uwo muvuduko w’impinduramatwara nshya ya Murandasi mu nsanganyamatsiko igira iti “Internet of things to internet of everything”, hagamijwe kumvikanisha uburyo Murandasi izana impinduramatwara mu mikoreshereze y’ibintu abantu bahanahana amakuru mu buryo bwihuse.

Prof Paolo yasabye abanyeshuri kujyana n'umuvuduko w'ikoranabuhanga
Prof Paolo yasabye abanyeshuri kujyana n’umuvuduko w’ikoranabuhanga

Yavuze kandi ko ari amahirwe akomeye muri iryo koranabuhanga ryihuta aho bizateza imbere ibihugu binyuranye haba mu bucuruzi, mu icungamutungo, mu koroshya akazi kuko iryo koranabuhanga buri wese azaba arifite haba muri telefone ye cyangwa mu bundi buryo bworoheye umuntu wajyaga akoresha ubushobozi bwinshi aho ikoranabuhanga rigiye kumworohereza ako kazi.

Muri icyo kiganiro cyitabiriwe n’umubare munini w’abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri,abaganiriye na Kigali Today bavuga ko bize byinshi bibakanguriye kujyana n’uwo muvuduko baharanira kubyaza ayo mahirwe umusaruro, bakoresha iryo koranabuhanga mu by’ubwenge mu gufasha igihugu mu iterambere.

Umwe muri bo witwa Muhongerwa Nyiranyamibwa Benigne yagize ati “Ni amahirwe kwakira uyu mwalimu ufite ubunararibonye mu ikoranabuhanga, tumenye ko interineti ireba buri wese kuva k’uyikora n’uyikoresha, aho tuvuye mu myaka yo gukoresha ikoranabuhanga tutagendeye kubikoresho byinshi birimo mudasobwa n’ibindi, ahubwo tukayikoresha twifashishije akantu gato.

Muhongerwa Nyiranyamibwa Benigne, umunyeshuri muri INES-Ruhengeri
Muhongerwa Nyiranyamibwa Benigne, umunyeshuri muri INES-Ruhengeri

Akomeza agira ati “Ntabwo dukeneye gukoresha ikoranabuhanga mu kutwicira ubwenge ahubwo turarikoresha mu kuzamura iterambere ry’igihugu, kandi icy’ingenzi ni uko mu myaka turimo bitari ngombwa ko dukoresha ibintu byinshi birimo insinga, ubu turi mu buryo bugezweho bwa WIFI, urugero ni uko muri iki gihe umuntu ashobora kumenya ibiri kubera mu rugo rwe adahari, ubwo bumenyi buhanitse ni bwo tugiye kubyaza umusaruro dufasha n’abandi batagize amahirwe yo kubyiga ku buryo iryo koranabuhanga rizagera kuri bose”.

Umuhoza Bonheur ati “Twabonye ko interineti ishobora gucunga ibintu byinshi mu gihe kimwe, kandi natwe nk’abanyeshuri baminuriza muri INES ibyo turabyumva vuba, turakora ya mishinga izajya ifasha benshi atari bya bindi byo kubika ubumenyi mu bitabo gusa”.

Akomeza agira ati “Ubu tugiye gutekereza byinshi atari ukwibanda mu kintu kimwe, iryo koranabuhanga turarigeza mu buhinzi, mu buzima mu burezi ku buryo tugiye gufasha benshi mu ikoranabuhanga mu gukora akazi kabo batavunitse”.

Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien, asaba abanyeshuri gukoresha neza Murandasi igezweho ije mu mpinduramatwara ya kane aho iri kwihuta cyane, abasaba ko bakora cyane birinda ko ibasiga kandi bakayikoresha mu bifite akamaro.

Padiri Dr. Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr. Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Ati “Urubyiruko rwinshi ruragenda gake, wagira ngo rwiruka rureba amano yarwo, bigatuma rutagera kure kuko iyo wiruka ureba amano yawe bituma utareba aho werekeza. Mu kiganiro duhawe n’inararibonye twungutse ubumenyi bwinshi ku ikoranabuhanga n’uburyo umuntu yagiramo umwanya we, kabone n’ubwo yihuta kumurusha ariko akamenya kuyikoresha mu iterambere ry’imibereho y’abantu.

Padiri Hagenimana arasaba abanyeshuri gukoresha iryo koranabuhanga bunguka aho kuritaho igihe ribajyana mu bikorwa by’ingeso mbi.

Ati “Reka murandasi tuyikoreshe twunguka, aho kwirirwa tuyikoresha tureba amafilime n’ibindi bitagira umumaro, ahubwo tuyikoreshe iduteze imbere. Dushobora gutera imbere dukoresheje ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo byacu bwite mu buryo bwihuse”.

Umuyobozi w’ishami ry’Ubumenyi bwa Mudasobwa muri INES-Ruhengeri, Dr. Hakizimana Léopord, na we avuga ko ibyo biganiro abanyeshuri bahawe basabwa kubibyaza umusaruro barushaho kumenya imihindagurikire y’ikoranabuhanga, ndetse bakabasha kumenya uburyo bwo kurikoresha bavumbura byinshi mu bishobora gufasha igihugu kuzamuka mu iterambere.

Ni ho yahereye abasaba gukora cyane kandi bahanga udushya, bajyana n’impinduka zinyuranye z’ikoranabuhanga.

Dr Hakizimana Léopord, Umuyobozi w'ishami ry'Ubumenyi bwa Mudasobwa muri INES-Ruhengeri
Dr Hakizimana Léopord, Umuyobozi w’ishami ry’Ubumenyi bwa Mudasobwa muri INES-Ruhengeri
Abenshi bari bafite amatsiko yo kumenya byinshi ku ikoranabuhanga rigezweho
Abenshi bari bafite amatsiko yo kumenya byinshi ku ikoranabuhanga rigezweho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka