Abana b’imyaka itanu bariga kubaka imbuga za internet

Ikigo cya KLab cyatangiye kwigisha abana bari mu cyigero cy’imyaka itanu bari kwiga ikoranabuhanga ririmo gukora imbuga za internet.

Buri wa gatandatu abana bajya muri kLab kwiga ikoranabuhanga.
Buri wa gatandatu abana bajya muri kLab kwiga ikoranabuhanga.

Deodate Mugenzi wiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro (IPRC-Kigali), avuga ko aba bana yigisha bashobora kuzaba bubaka imbuga za internet (websites) mu gihe cy’amezi umunani gusa.

Abana ngo baziga ikoranabuhanga ribika amakuru rikanashyira imirimo myinshi kuri gahunda (programmation), n’itumanaho rihuza za mudasobwa nyinshi(networking).

Agira ati ”Bariga gukora imbuga ariko bazanakora ikoranabuhanga ribika amakuru afasha mu bucuruzi nk’ubwo mu masoko manini.

Ntabwo byarenza amezi umunani kugira ngo umwana abashe kwikorera urubuga rwe”.

Mugenzi yigisha abana ikoranabuhanga.
Mugenzi yigisha abana ikoranabuhanga.

Yvan Ngabo Rutabingwa w’imyaka icyenda, wiga mu wa kane w’amashuri abanza, avuga ko mudasobwa umubyeyi we yamuguriye ngo adakwiriye kuyipfusha ubusa.
Ati ”Maze gukora urubuga nzajya nshyiraho amakuru avuga ku nyamaswa z’ibikururanda (inzoka, imiserebanya, ingona n’ibindi)”.

Umubyeyi wa Ngabo ari we Rutabingwa Jimmy, avuga ko yamaze kumenya icyerekezo cy’ubuzima umwana we azakurikiza nakura.

Umwana witwa Kayitana Shafi w’imyaka 13 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, nawe ngo arifuza ko mu minsi micye azaba akorera abantu n’ibigo imbuga za murandasi.

Uretse kwitwaza mudasobwa yo kwigiraho ikoranabuhanga, nta kindi kiguzi ikigo kLab gisaba abantu bajyayo.

Umutoza w’abana, Mugenzi Deodate avuga ko ikoranabuhanga yiga muri IPRC ryatangiye kugira akamaro kuri we no ku muryango nyarwanda muri rusange.

Kuri ubu ngo amaze gufasha abanyamahoteli batandukanye kugenzura ibikorwa byabo badahari nawe adahari; no gushyira ikoranabuhanga n’itumanaho mu nyubako zitandukanye i Kigali, Karongi na Rubavu.

Ati ”Ubu nditunze kandi ntanga imirimo ku banyeshuri bagenzi banjye; bamwe barimo gushyira ibikoresho by’ikoranabuhanga mu nyubako ya Pro-Femmes iri i Gahanga; jye nzajyayo ndishyira muri mudasobwa gusa”.

Ishuri IPRC risaba abanyeshuri baryigamo kujya barangiza amasomo bagaragaza ibikorwa kurusha kwerekana ubumenyi mu mpapuro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka