Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda barasaba koroherezwa kuzibyaza amafaranga

Abarimo umuhanzi Bruce Melodie n’umunyamakuru Scovia Mutesi, ubwo bari mu Nama y’Umushyikirano kuri uyu munsi wayo wa kabiri, basabye ko abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bakoroherezwa kuzibyaza amafaranga.

Bruce Melodie yasobanuye ko usibye kuba umuziki ari umurimo utunga uwukora ariko uko ukura ni nako utanga umusanzu wa 5% mu kubaka u Rwanda kandi bifuza gutanga uwisumbuyeho.

Uyu muhanzi agaragaza ko umuziki winjiza mu madovize, ati: “Ni twe ngagi kuko umuziki winjiza mu madovise kandi ntidukenera Visa ngo tujye gucuruza umuziki ahubwo umuntu wese ufite murandasi aradukurikira, ibitaramo mpuzamahanga twitabira twishyurwa mu madovize, rero twifuza ko ubuhanzi bwakongerwa mu Bukerarugendo kuko bwakurura benshi bityo n’abitabiriye bakajya banyurwa”.

Uyu muhanzi umaze imyaka mu ruganda rwa muzika, avuga ko umuhanzi ubikora kinyamwuga akwiye kugaragaza amashusho y’Igihugu kandi ko byatanga umusaruro ati: “Ubuhanzi ni uburyo bundi bwo kugaragaza no kwamamaza Igihugu cyacu tukakimenyekanisha uko kigaragara bidakozwe n’abanyapolitiki gusa mbese bigakorwa nk’uko yabikoze mu ndirimbo Fou de Toi, Pom Pom yakoranye na Diamond ndetse na Abu Dhabi”.

Umukuru w’Igihugu yabajije Bruce Melodie ikibazo gihari gituma imbuga nkoranyambaga zidatanga umusaruro ku rubyiruko rukorera mu Rwanda, bigasaba ko umuntu yiyitirira kubanza kujya ahandi.

Mu gusubiza, byavuzwe ko hakenewe ubuhanga bwa tekinike byakorwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga. Ati: “Hari ibyo twujuje nk’Igihugu, birimo kubahiriza amabwiriza, hakazamo ibyamamazwa kuri izo mbuga nkoranyambaga byo ntitubyujuje. Rero kuyizamura birasaba ko ibigo bitandukanye byajya byamamaza ku mbuga za Meta kugira ngo bifashe mu gutanga umusaruro watuma abakoresha imbuga nkoranyambaga zibabyarira umusaruro bitagombye ko abazikoresha bajya mu mahanga”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka