Abakoresha ikoranabuhanga rya banki barasabwa kuba maso

Abanyarwanda bakoresha internet cyangwa telephone bakoresha serivise za banki barasabwa kuba maso kuko hari abajura bakoresha ikoranabuhanga bakabatwarira amafaranga.

Mu nama yiswe "Banking and Cyber Security Workshop" ihuwemo n’amabanki yose yo mu Rwanda n’izindi mpuguke zo mu ikoranabuhanga hatanzwe inama ko abantu bagomba kwirinda kwandika imibare y’ibanga bakoresha ahantu hagaragara cyangwa kwandagaza ATM cards.

Iyi nama, yatangiye tariki 23/03/2012, yaje yibanda ku gucunga mutekano mu guhererekanya mafaranga kuri interineti kubera umutekano mucye wakomeje kugaragara kuri interineti mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba mu minsi micye ishize.

Charles Watathi, impuguke mu bijyanye no gucunga umutekano mu itumanaho (Ethical Hacker) yasobanuye ko kugira ngo umuntu ukoresha interinet abashe kwirinda agomba kumenya uko abahakeri babijyenza.

Watathi yerekanye uburyo bwo kohereza virus muri porogaramu zikoreshwa cyane nka Internet Explorer, Adobe cyangwa Gmail umuntu akabasha gukoresha mudasobwa y’undi muntu mu buryo butemewe kandi akabikora akoresheje mudasobwa ye anyuze ku ri rezo.

Watathi yagiriye abantu inama ikurikira: "Mukwiriye kwita ku ma links, cyangwa ibindi bintu mubonye kuri mudasobwa zanyu mudasanzwe mubona, kuko aho niho aba hackeri binjirira".

Alex Kioni ukorera sosiyete ya IBM yavuze ko uburyo bwiza buhendutse, bwubahiriza ibidukikije kandi bunafite umutekano uhagije ari ugukoresha cloud computing (kubika amakuru ya interineti kuri seriveri zitandukanye z’amasosiyete manini nka Google na IBM).

Miliyoni 245 z’amadolari y’Amerika zimaze kwibwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika hakoreshejwe ubujura bunyuze kuri mudasobwa; nk’uko byemezwa na Alex Kioni.

Ababikora birirwa bigamba kuri interineti bavuga uko babijyenza n’uko ayo mafaranga bayarya. Yongeyeho ati “Hari abiyita Rwandan Hacker, Ugandan Hacker n’abandi. Igihe kirageze ko twiga uburyo bufite umutekano usesuye kugira ngo uru rugomo rucibwe."

Mind Mabhunu, ukora muri Standard Bank yo muri Afurika y’Epfo yerekanye inzira nyinshi umuntu ashobora kwibwa amafaranga hakoreshejwe ATM card. Hari ubwitwa ATM bombings, Internal Fraud, Card Skimming and trapping, Customer Mugging, Software breach, CIT robberies.

Otakar Zich, umuyobozi w’agateganyo wa sosiyete igurisha ibyuma bikoresha ATM cards, RSwitch Ltd- Rwanda, yasabye Abanyarwanda kwirinda ibintu bitandukanye byatuma ATM card y’umuntu yibwa.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka