Abafite imbuga za internet barakangurirwa gukoresha domain ya “.rw”
Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Ikoranabuhanga n’Itumanaho mu Rwanda (RICTA), rirakangurira abantu ku giti cyabo n’ibigo bikorera mu Rwanda kwitabira gukoresha domain ya “.rw” ku mbuga zabo za internet, mu kwimenyekanisha no mu kumenyekanisha igihugu cyabo ku rwego mpuzamahanga.
Ubusanzwe mu Rwanda byari bimenyerewe ko uretse imbuga za internet za Leta, izindi zisanzwe zakoreshaga uburyo bwa “.com”. Ariko n’ubwo nta kibazo na kimwe biteye kubugumana, umuyobozi wa RICTA, Geoffrey Kayonga, yemeza ko “.rw” ariyo itanga isura y’urubuga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 12/09/2012, Kayonga yatangaje ko gukoresha ubu buryo ari ukumenyekanisha u Rwanda ku ruhande rumwe no kumenyekanisha ko kompanyi ari Inyarwanda.
Ati: “Gukoresha ubu buryo bwerekana igihugu cyacu kuri internet, aho gukoresha “.com” ugakoresha “.rw” ni ukuvuga ngo urimo kwerekana ko kompanyi cyangwa asosiyasiyo yawe byose biba mu Rwanda”.

Iki kiganiro cyari kigamije gusobanura imikorere y’ubu buryo no gukangurira abantu kubwitabira, nk’uburyo bizajya bwihutisha amakuru, nyuma yuko u Rwanda ruhawe uburenganzira bwo kubukoresha.
Ubundi kuva gahunda ya internet yasakara ku isi mu myaka y’1990, ubu buryo bwa “.rw” bwari bufitwe n’Umubiligi witwa Frederic Gregoire. Uyu mugabo niwe wari ufite uburenganzira bwose bwo kubutanga ku Banyarwanda.
Iki kigo cyashinzwe mu 2005 nk’ikigo kitagamije inyungu, gifite inshingano zo guhuza ibigo byose byo mu Rwanda n’abantu, mu rwego rwo kubahuza bakajya inama ku buryo internet yakomeza gukoreshwa neza mu Rwanda.
Umuyobozi w’iki kigo yizera ko gukoresha ibirango by’u Rwanda ari imwe mu nzira zo kwihesha agaciro no kwimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|