4G bajyaga bumva nabo yashyize ibageraho

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye bishimiye kugezwaho internet ya 4G, bavuga ko bajyaga bahora bayumva batazi imikorere yayo.

Abenyehuye basobanurwa imikoreshereze n'uburyo 4G yihuta
Abenyehuye basobanurwa imikoreshereze n’uburyo 4G yihuta

U Rwanda ruri mu bihugu byihuta mu ikoranabuhanga, kuko ruri no mu bihugu byakorewemo igerageza rya mbere rya 4G igishyirwa ku isoko. Ariko iyi internet nubwo yagaragaraga henshi mu nkengero z’imijyi yari itarageraho.

Semutunzi Daniel utuye mu Mujyi wa Huye ni umwe mu bavuga ko kugerwaho n’iyi internet bivuze ko n’ibyo bakoraga bizihuta bityo nabo bihute mu iterambere.

Agira ati “Turi mu iterambere ryihuta natwe tugomba gukoresha internet yihuta bityo njyewe byanejeje kuba bangejejeho iyi internet y’ihuta cyane ya 4G.”

Avuga ko iyo yari amenyereye ya 3G yari isanzwe igenda gahoro, ariko abkaba afite icyizere ko nta gahunda azongera kwica yitwaje ko internet yari yamunaniye cyangwa yamubanye nke.

Uyu musaza yavuze ko nta yindi internet azongera gukoresha nyuma yo kumenya imikorere ya 4G
Uyu musaza yavuze ko nta yindi internet azongera gukoresha nyuma yo kumenya imikorere ya 4G

Hornella Niyigena wakoresheje internet ya 4G bwa mbere mu buzima bwe, avuga ko kureba amakuru ari nko kunyarutsa. Agasanga ari amahirwe ku rubyiruko rufite inzozi zo gutera imbere kugira ngo rutangire rushakishe amakuru yarufasha.

Ati “Njyewe nabonye ari internet y’ihuta kandi ituma mbona amakuru ku buryo bwihuse kandi nabonye idacikagurika.”

Iy internet yatanzwe n’Ikigo cy’Abanyakoreya ‘KTRN’ mu rwego rwo gufasha n’abatuye mu nkengero z’imijyi kugerwaho n’iterambere ry’ikoranabuhanga kandi bibihutishirize akazi, nk’uko Duncan Mugisha ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri KTRN abivuga.

KTRN ifite gahunda yo gufasha Leta kugeza internet ya 4G kugera ku baturage batuye u Rwanda kuyigeza kuri 95%.

Mugisha ushinzwe imenyekanishabikorwa muri KTRN avuga ko iki gikorwa kizakomereza mu Burengerazuba
Mugisha ushinzwe imenyekanishabikorwa muri KTRN avuga ko iki gikorwa kizakomereza mu Burengerazuba

Ibyo byatumye batangira ibikorwa bigamije kugeza internet ya 4G ku baturage hirya ngo hino mu gihugu.

Iki gikorwa cyatangiye tariki 24 Ugushyingo 2017, cyageze mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatatu. Kikazakomereza mu tundi turere turimo Musanze, Rubavu na Rusizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

4G ni iki?
Ni sim card?

Mico yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

4G ni internet yihuta si simcard
ahubwo kugirango uyikoreshe wifashisha simcard ya 4G cg WIFE

mh yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka