U Rwanda rwatangije gahunda yo kurinda abana ibibi by’ikoranabuhanga

Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’ibibi bikomeje kuza byihishe inyuma y’ikoranabuhanga nubwo hari ibyiza byinshi ryazanye. Bikaba byatumye ihagurukira iki kibazo itangiza gahunda igamije guhagarika ko ryakwangiza abana b’u Rwanda.

Ikoranabuhanga ryagejeje igihugu kuri byinshi byiza harimo kwifashishwa mu kubona amakuru atandukanye no gufasha abacuruzi mu bucuruzi bwabo ariko impungenge ntizabura ku mirerere y’abana, nk’uko bitangazwa na Ministiri wa MYICT Jean Philbert Nsengimana.

Ministiri muri MYICT na Ministiri muri MIGEPROF (ukurikiyeho) mu nama yo gushakisha icyakorwa ngo abana barindwe ibibi by'ikoranabunaga.
Ministiri muri MYICT na Ministiri muri MIGEPROF (ukurikiyeho) mu nama yo gushakisha icyakorwa ngo abana barindwe ibibi by’ikoranabunaga.

Agira ati “Dufite impungenge z’uko ibibera ahandi bishobora kuba bibera no mu Rwanda, aho abana babona cyangwa berekwa ibintu bitajyanye n’imyaka yabo, nk’amafoto n’amashusho y’abantu bambaye ubusa ndetse n’andi makuru atari ngombwa cyangwa atari meza ku bana.”

Yabitangarije mu nama ihuriweho Ministeri ishinzwe ikoranabunaga (MYICT) n’iy’iterambere ry’umuryango mu (MIGEPROF) zifatanije n’inzego zinyuranye, aho batumiye abashoramari mu bijyanye n’ikoranabuhanga, impuguke n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, mu nama y’iminsi ibiri igamije gufatira ingamba kwangirika kw’abana bitewe n’ikoranabuhanga.

Inama yitabiriwe n'abahagarariye inzego za Leta, imiryango mpuzamahanga, impuguke n'abahagarariye ibigo bicuruza ikoranabunaga.
Inama yitabiriwe n’abahagarariye inzego za Leta, imiryango mpuzamahanga, impuguke n’abahagarariye ibigo bicuruza ikoranabunaga.

Minisitiri Oda Gasinzigwa wa MIGEPROF yatangaje ko ikoranabuhanga ngo ririmo gutoza abana uburere bubi burimo kumenyera ibitutsi kuri, hakaba n’abafatwa amafoto akerekwa abacuruzi n’abaguzi b’abantu, bikabafasha gushakisha wa muntu babonye, bakamwigiraho inshuti kugeza bamugezeho akajyanwa gucuruzwa hirya no hino ku isi.

Ati “Twatumiye abacuruzi mu by’ikoranabuhanga kugira ngo bamenye uburyo bacuruza badahungabanyije umwana w’umunyarwanda; kandi na nyuma y’ubushakashatsi buzakorwa [bitarenze uyu mwaka wa 2015], ababyeyi b’abana, abigisha babo, umuryango mugari umwana akomokamo; bose bazakenera kumenya ko ari ikibazo.”

Iyi nama yiswe Child Online Protection (COP), ibera i Kigali kuva tariki 16 kugeza 17 Nyakanga 2015, yitabiriwe n’abagize inzego zitandukanye zo mu Rwanda, imiryango mpuzamahanga n’abashoramari mu ikoranabuhanga barimo Tigo, Facebook na Millicom.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

dufashe abana bacu batajyanwa n’ibibi biba kuri internet bajye bahakura ibyiza gusa

kibasumba yanditse ku itariki ya: 20-07-2015  →  Musubize

Mubihashye ibyobintu bireze hose.

Ntakirutimana eric yanditse ku itariki ya: 17-07-2015  →  Musubize

Muraho neza iyongingi niyoyo ariko njye ndashaka kumenya inzego zishinzwe kwamagana icuruzwa ryabana babanyarwanda haribyinshi mbiziho nkeneye nibura kuba navugana nababishinzwe nkabereka bamwe mubakoribyo kdi basi t ibyangombwa bahabwa nareta yurwanda ko arabashoramari mubindivbihugu murakoze NB:njye simba mu Rwanda ibindi kuri in box

Uwumukiza sylvere yanditse ku itariki ya: 16-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka