RSB yorohereje abayigana kubona amakuru no gutanga ibibazo

Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) cyashyizeho uburyo bushya bwo kwifashisha urubuga rwa interineti rwacyo mu gufasha abacuruzi n’abandi bakigana kumenya amakuru yose bakifuzaho, no gutanga ibibazo bijyanye n’ubuziranenge.

Umuyobozi wa RSB, Mark Cyubahiro Bagabe, ku wa kane tariki ya 26 Werurwe 2015, yavuze ko ubu buryo bukora nka email buje bwiyongera ku bundi bwari busanzwe bukoreshwa nko kohereza ubutumwa bugufi, guhamagara cyangwa kwandika amabaruwa.

Yagize ati “Iyi serivise ya Electronic Portal ireba Abanyarwanda dukorana nabo b’ingeri nyinshi harimo n’abanyamahanga, cyane cyane harimo n’akazi dukora ko gutanga amabwiriza y’ubuziranenge, gutanga serivisi zo gupima muri laboratwari”

Urubuga ruzajya rufasha abashaka serivisi muri RSB ni uku rumeze.
Urubuga ruzajya rufasha abashaka serivisi muri RSB ni uku rumeze.

Akomeza agira ati “Ingorane abantu bose bahuraga nazo ni igihe bakeneye serivisi zacu cyane abakorera kure ya Kigali, ugasanga nk’umuntu avuye i Rusizi aje kwaka inyemezabuguzi cyangwa age gupimisha muri laboratwari kandi yakabaye ajya kuri web akamenya amakuru”.

Yasobanuye ko icyo uru rubuga ruje gukemura ari ugutuma abantu badata umwanya wabo baje kubaza amakuru bari kumenya batiriwe bava aho bari. Yatanze urugero rw’umuntu ushobora kuza gupimisha igikoresho aturutse kure agasanga RSB nta bushobozi igifitiye.

RSB itangaza ko uru rubuga ruzafasha cyane cyane abacuruzi bakunda gukenera serivisi zabo.
RSB itangaza ko uru rubuga ruzafasha cyane cyane abacuruzi bakunda gukenera serivisi zabo.

Yavuze ko iyi serivise yakira buri wese yaba ibigo byigenga, ibya leta n’abantu ku giti cyabo bashaka gukorana na RSB umunsi ku wundi. Igisabwa gusa ni ukuzuza ibisabwa ku rubuga ubundi umuntu agashobora kujya kubaza no gutanga buri gitekerezo yifuza atavuye aho ari.

Kugira ngo umuntu yemerewe gukoresha serivisi urwo rubuga (Platform) ni uko agomba kuzuza irangamimerere nk’uko babigenza bafungura email ubundi akajya asura buri kimwe ashaka. Uru rubuga ruboneka kuri website ya RSB.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka