Ministiri w’Intebe ari mu bayobozi bari ku isonga ku isi baganirira kuri Twitter

Ministiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi ndetse n’uwa Uganda Amama Mbabazi, bari mu bayobozi ba za Guvernoma bakunze gusubiza abaturage mu biganiro bikorerwa ku rubuga rwa Twitter kurusha abandi.

Raporo yakozwe n’ikinyamakuru The Atlantic cyo muri Amerika tariki 18/10/2012 ivuga ko abayobozi ba za Leta na Guverinoma bagera kuri 30 bifitiye imirongo bwite ya Twitter (atari iya rusange y’ibigo bahagarariye, cyangwa badasuburizwa n’abo bahagarariye).

The Atlantic cyanditse kiti:“Abayobozi baza ku isonga mu kuganira n’abandi ni Ministiri w’intebe wa Uganda, Amama Mbabazi witwa @AmamaMbabazi, ndetse n’uw’u Rwanda Dr Pierre Damien Habumuremyi witwa@HabumuremyiP kuri Twitter, bombi bajya bisubiriza ababakurikiye nta muntu ubasubirije”.

Dr Pierre Damien Habumuremyi ajya afata igihe kirenga isaha buri cyumweru, cyo kuganira n’uwo ariwe wese wifuza kugira icyo amubaza.

“Muratumiwe mu biganiro kuri Twitter kuri uyu wa gatanu, ndaza kuba nakira ibibazo bijyanye na gahunda za Guvernema ku gicamunsi, kuva saa munani kugera saa cyenda”, niko ikinyamakuru the Atlantic cyamusubiyemo.

Uburyo bwo kuganirira kuri Twitter burimo kubaka imibanire myiza n’amahanga; nk’uko The Atlantic cyakomeje kibivuga, ndetse ngo mu bihe biri imbere nta muyobozi uzaba ashobora gutorwa n’abo ayobora atifashisha itumanaho rikoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook, n’ubwo hari n’izindi nyinshi zitarakoreshwa cyane.

Ba Ministiri bashinzwe ububanyi n’amahanga b’ibihugu bitandukanye biyemeje gukoresha Twitter ku buryo banagenzurana, utayikoresha akaba ashobora gutuma igihugu cye kitagira imibanire myiza n’ibindi.

Nubwo The Atlantic gishyize Ministiri w’intebe w’u Rwanda mu bayobozi bose bo ku isi bari ku isonga mu gukoresha Twitter bisubiriza ababandikira, hari uwahamya ko atarusha Perezida Kagame cyangwa Ministiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho.

Simon Kamuzinzi

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka