Kigali: Abagenzi batangiye gukoresha internet y’ubuntu mu modoka zitwara abagenzi

Abagenzi bakoresha imodoka za rusange mu Mujyi wa Kigali, ubu babasha kubona murandasi (internet) y’ubuntu yihuta cyane ya 4G LTE; byatumye bashobora kubona amakuru atandukanye no kuganira n’inshuti n’abavandimwe ku bakoresha internet.

Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda rukomeje kuza ku isonga muri Afurika mu kwihuta mu gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi no mu minsi mike ishize u Rwanda rwari rwatorewe kuba u rwa mbere ku isi mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zose bitanga umusaruro no kuzamura ishoramari ririshorwamo.

Abegenzi bishimira kubona internet y'ubuntu.
Abegenzi bishimira kubona internet y’ubuntu.

Musonera Edmond umushoferi utwara bisi ya KBS yyatangaje ko ubu zimwe mu modoka zabo n’izindi zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, abazigendamo babasha gukoresha iryo koranabuhanga mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Muri iyi minsi abagenzi dutwara bishira kugenda mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kuko babasha kubona internet y’ubuntu. Ubu bagenzi banezerewe kandi tukagera aho tujya batananiwe ahubwo bifuza gukomeza kujyana natwe. Ibi bitwereka ko u Rwanda rukomeje gutakataza mu ikoranabuhanga.”

Bamwe mu bagenzi nabo batangaza bishimiye kubona internet y’ubuntu mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kuko bibafasha gukomeza gahunda zabo nta kibazo.

Abagenzi mu modoka zisaga 177 mu Mujyi wa Kigali babasha kubona internet y'ubuntu.
Abagenzi mu modoka zisaga 177 mu Mujyi wa Kigali babasha kubona internet y’ubuntu.

Uwimana Emmanuel wari werekeje Kicukiro yateze imodoka rusange, yatangaje ko yishimiye kuba ari gukoresha internet y’ubuntu mu modoka nta kibazo, kuko bibafasha gukomeza akazi kabo neza nta kibazo.

Mugenzi ariwe Muhawenimana Joseline we yagaragazaga ibyishimo cyane ubwo yari amaze kwerekwa uburyo yakoresha internet yo mu modoka bahabwa ku buntu.

Ati “U Rwanda ni bwo twumvaga ko twagera mu modoka tugahabwa internet kuko ikoranabuhanga riduteza imbere cyane dukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye urugero nka facebook, Twitter, WhatsApp n’ibindi binyamakuru bitandukanye biduha amakuru mu buryo bwihuse. Mmbese mudushimire abantu bose abagize uruhare mu gushyira internet mu mamodoka atwara abagenzi ni iterambere rikomeye twagezeho mu Rwanda.”

U Rwanda rufata ikoranabuhanga nka moteri mu guteza imbere igihugu cyane mu kugera ku cyerekezo igihugu cyihaye cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, by’umwihariko mu bijyanye no guhanga imirimo mishya kandi myinshi ku rubyiruko.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza Ahbwo Babyihutishe Muzindi Ntara

Mkvli yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

u Rwanda rurakataje mu ikoranabuhanga byo biragaragara

Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 11-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka