Intersec igiye gukoresha 4G LTE mu gucunga umutekano
Ikigo cya Intersec gitanga serivisi zo gucunga umutekano kigiye gutangiza uburyo bwo gucunga umutekano hifashishijwe ikoranabuhanga rya Interineti ya 4G LTE.
Intersec igiye gutangiza ubwo buryo bw’ikoranabuhanga nyuma y’aho ihinduriwe izina ikitwa ISCO Intersec Security Ltd, mu rwego rwo kurushaho gutanga ibisubizo mu ikoranabuhanga no kugeza serivisi z’umutekano ku bazikeneye.

Ubwo buryo bw’ikoranabuhanga buzatangizwa muri uku kwezi k’Ukwakira 2015 mu Mujyi wa Kigali, bikaba biri muri gahunda icyo kigo cyihaye yo kuva mu buryo bwo gucunga umutekano bwa gakondo hakifashishwa ikoranabuhanga rigezweho.
Iryo koranabuhanga ngo rizafasha abakiriya b’icyo kigo gukoresha za kamera [camera] z’amashusho zizifashishwa mu kurushaho gucunga umutekano ku buryo bdahenze.
Umuyobozi w’icyo kigo, Gatete Vincent, avuga ko gukoresha iryo koranabuhanga mu gucunga umutekano biri mu rwego rwo kugendana n’ubwiyongere bw’abasaba serivisi z’umutekano muri icyo kigo, bitewe n’izamuka ry’ubukungu.
Gatete akomeza avuga ko icyo kigo abereye umuyobozi gifite intego yo kurushaho gutanga serivisi nziza ku bakiriya bacyo, ndetse serivisi z’umutekano gitanga zigashingira ku ikoranabuhanga rigezweho.
Avuga ko iryo koranabuhanga rizafasha abakiriya ba ISCO Intersec Security Lltd gukurikirana ibibera mu ngo zabo, kuko izo kamera zizaba zishobora kohereza amashusho zafashe bakayabonera ku bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora gufata internet nka terefoni, iPad na mudasobwa, ibyo ngo bikazatuma icyo kigo kibasha guha serivisi za cyo abanntu benshi bashoboka.
ISCO Intersec gikoresha abakozi bahoraho basaga 5000 muri serivisi zo gucunga umutekano hirya no hino mu gihugu.
Muri serivisi gitanga harimo uburinzi bwifashisha imbunda n’ubutazifashisha, gucungira umutekano abantu bakomeye, gucunga umutekano w’amafaranga no gutanga amahugurwa ku buryo bwo gucunga umutekano.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese,ikibazo cya uniform kigezehe? muntara ho birakaze imaze gusaza! murakoze!
Ibyo mukora ni byiza ariko mwibuke gukemura ibibazo by"Aba Guards:
Umushahara muto
Gukora ubutaruhuka
Kubura insimbura kiruhuko etc...
Ese aba guards ba isco babasha kubona inguzanyo ute ko bank zikomeje kuyimana? mwashaka bank yanyu ko muri benshi! ese contract yaba ibamariye iki? ese ntanguzanyo batera imbere ute?
umushahara nurusenda,ariko iyo gahunda turayishigikiye,ariko mujye mwibuka aba guard bo hasi ntacyo barya
twishimiye ikoranabuhanga intersection igiye gukoresha rya 4G mugucunga umutekano neza.gusa byagakwiye no kugendana no kongera umushara mubakozi.security gaurd.murakoze.
mwongere numushahara