ITU yemeye gushyigikira ibigo bito by’ikoranabuhanga
Umunyamabanga mukuru w’Ikigo mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU), Zhao Houlin arizeza Abanyarwanda ko uyu muryango uzagira uruhare mu gushyigikira ibigo bito bihanga udushya mu ikoranabuhanga, kugira ngo nabyo bigire uruhare mu bukungu n’iterambere ry’u Rwanda.
Houlin yabitangaje ku wa gatatu tariki 04/02/2015, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, asoza uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda yirebera ibyo rwagezeho mu ikoranabuhanga.
Yagize ati “Hari icyo nabonye kibura, kuko mu Rwanda nta rubuga mpuzamahanga ruhari ibi bigo biciriritse mu ikoranabuhanga bihuriramo. Nituramuka tubishyize hamwe ruzaba ari urubuga rwiza rwo kubifasha kubera uko mu bindi bihugu bikorwa”.
Yunzemo ati “Icyo mbona gikwiye kandi cyiza ni uko abaturage b’Afurika bifuza kubona serivise zikorewe iwabo zidaturutse hanze, kandi ibyo bigo bikabasha kuvamo ibigo binini kandi bikagira uruhare mu iterambere”.
Yatangaje ko ibyo biri no mu biganiro yagiranye n’umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, mbere y’iki kiganiro n’abanyamakuru, aho avuga ko yishimiye uburyo leta igerageza gukora ibishoboka byose mu kugira ngo bitere imbere bibe byatanga umusaruro.
Houlin yanasabye ko ibijyanye no kwegereza ikoranabuhanga abaturage bikwiye gusubirwamo, aho usanga ibiciro bigihanitse ahenshi, akemeza ko uguhanika kw’ibiciro usanga bigendana n’uko biba ari bishyashya abashoramari nabo bagashaka kugaruza ayo bashoyemo.
Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko urugendo rw’u Rwanda mu ikoranabuhanga rukiri rurerure ku buryo umuntu atahita yemeza ko rihenze cyane cyane agendeye kuri interineti yihuta iherutse gushyirwa ahagaragara ya 4G LTE.
Yavuze ko ubu leta ishishikajwe no gushyiraho ibikorwa remezo bihagije ku buryo mu myaka mike iri imbere igihugu cyose kizaba gifite umurongo wa interineti ibyo bikaba ariho bizahera bigabanya ibiciro, kuko abayikoresha bazaba bamaze kwiyongera.
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Houlin umaze igihe gito atorewe kuyobora ITU yatemberejwe ibigo bitandukanye bya leta n’iby’abikorera bifite aho bihurira n’ikoranabuhanga, abasha kwibonera aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje.
Amwe mu mafoto ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Umunyamabanga mukuru wa ITU, Houlin Zhao:}
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uru rubuga rwo kuzamura ibigo bito n’ibiciriritse ruziye igihe kandi ruzatuma ibikorerwa iwacu birushaho no kumenyekana mu mahanga ari uko iwacu tumaze kwihaza