Hakenewe abafasha abantu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga

Abatanze ibiganiro mu nama ya Transform Africa 2015 ikomeze i Kigali, mu barasaba leta gushaka abafasha abantu kubyaza ikoranabuhanga ubukire.

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2015 ari nawo munsi wa kabiri w’inama ya Transform Africa, mu kiganiro cyarimo abayobozi bakomeye ku isi mu iranabuhanga bahurije ku gitekerezo cy’uko hakenewe ingufu mu kubyaza umusaruro abaturage.

Abatanze ikiganiro ku kubyaza ikoranabuhanga ubukungu.
Abatanze ikiganiro ku kubyaza ikoranabuhanga ubukungu.

Gusa bifuje ko kugira ngo ibyo byose bigerweho hakenewe ibikoresha ikoranabuhanga birimo za telefone zigendanwa mbere ya byose.

Peter Heuman wahoze ayobora umuryango wa ITU, yavuze ko igikenewe ari ubufatanye bw’inzego no kumva ibyo abakoresha ikoranabuhanga bakeneye, cyane cyane urubyiruko.

Yagize ati “Gusa hari n’ikibazo cy’uko abafite ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga nabo bataramenya ibyo ishobora gukoreshwa byose.”

Abitabiriye inama ya Transform Africa 2015.
Abitabiriye inama ya Transform Africa 2015.

Binbrek Shyma wo muri Tigo yavuze ko hakenewe abantu bo gufasha abakoresha ikoranabuhanga, kumenya ibyo bashobora kurikoresha byose (kugira ngo babashe kubibyaza ubukire)”

Ibigo by’itumanaho mu Rwanda bivuga ko bitaragera ku mubare uhagije w’abakoresha telefone mu kuzigama, kohererezanya, kugura no kwishyurana hakoreshejwe mobile money; nka kimwe mu byafasha iterambere ry’ubukungu bw’umuntu n’igihugu muri rusange.

Kumenya amakuru no kuyakoresha mu bikorwa by’iterambere nabyo ngo biracyari ku rugero ruto, bitewe ahanini n’abafite ibikoresha ikoranabuhanga bake, internet ikiri ku 10% mu Rwanda, ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, ndetse n’ubumenyi budahagije bwafasha abantu kuvumbura ibyakoreshwa ikoranabuhanga.

Peter Heuman wa Ericsson.
Peter Heuman wa Ericsson.

Dr Hamadoun Touré we arasaba ko inama ya Transform Africa2015, yaba igihe cyo gusuzuma intego z’iterambere zemejwe n’umuryango w’Abibumbye, kugira ngo abantu bagire aho bahera bakoresha ikoranabuhanga.

Intego y’ikiganro barimo yari uguteza imbere guhanga ibishya, kugira uruhare mu kongera umusaruro w’imibere mu gihugu(GDP), hamwe no kubonera urubyiruko imirimo myinshi ishoboka.

Iki kiganiro cyahuriweho na Dr Hamadoun Touré wahoze ayobora umuryango wa ITU, Peter Heuman, umwe mu bayobozi b’Ikigo cya Ericsson, Binbrek Shyma wo muri Tigo, Tracey McNeil wo kigo cy’ubuvuzi cyitwa Babylon, Michel Bezy wo muri Kaminuza ya Carnegie Mellon mu Rwanda, na Jeff Gasana wa SMS Media.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka