Gisagara: Barasaba kwegerezwa ikoranabuhanga rya internet kurushaho

Abaturage bo mu murenge wa Gikonko ho mu Karere ka Gisagara, cyane cyane bagizwe n’urubyiruko basanga kuba bakomeje kwegerezwa ikoranabuhanga rya internet ku buntu, ari urugendo rugana ku iterambere rihamye, ariko bakifuza ko iri koranabuhanga ryanabegera kurushaho cyane cyane mu tugari twabo.

Urubyiruko rutandukanye rugana ibyumba byahariwe ikoranabuhanga muri uyu murenge ruvuga ko ruzanwa no gusura imbuga zitandukanye ndetse no kwandikirana n’abandi bagenzi babo babasha kugera kuri iri koranabuhanga.

Umulisa Claudine utuye mu murenge wa Gikonko ho mu karere ka Gisagara, ati “Nkanjye sindatangira kwiga kaminuza, iyo mbonye internet ngenda ndeba za kaminuza n’ibisabwa ngo umuntu abe yajya kuhiga”.

Usibye kandi Claudine hari n’abandi benshi bavuga ko bagana ibi byumba bajyanywe no gusoma amakuru ndetse no gusura urubuga rwa facebook.

Mu Karere ka Gisagara, bakomeje kwegerezwa ikoranabuhanga rya internet ku buntu.
Mu Karere ka Gisagara, bakomeje kwegerezwa ikoranabuhanga rya internet ku buntu.

Kimwe no mu tundi duce dutandukanye two mu gihugu, tukiganjemo icyaro, iri koranabuhanga rikoresha internet nk’uko uru rubyiruko rubitangaza, biracyakwiriye ko rigera no mu tugali aho ryegereye abaturage kurusha.

Iyi gahunda yo kwegereza ikoranabuhanga mu tugali, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gikonko, Kayumba Ignace, avuga ko yatangiye kandi ko bizaba n’umuyoboro utuma umuturage ageza ikibazo cye ku buyobozi hakoreshejwe ikoranabuhanga, ni igikorwa kizanyura muri program ya E-Kayi.

Ati “Ubu connexion ya internet irahari muri ibi byumba by’ikoranabuhanga umuturage ushaka kwiga ndetse no gukoresha internet birashoboka ku buryo bworoshye, mu tugari naho ubu abanyamabanga nshingwabikorwa bafite modem zihorana internet zizajya zibafasha muri gahunda ya E-Kayi ndetse na nyuma buriya ibyumba by’ikoranabuhanga bizagera no mu tugari”.

Kugeza ubu umurenge wa Gikonko ufite ibyumba 2 byigisha ikoranabuhanga, ahari computer zisaga 50.Gahunda yo kugeza ikoranabuhanga mu karere ka Gisagara cyane cyane mu mirenge ryatangiye mu kwezi kwa 12/2012 ikoranabuhanga rya internet mu buryo bwa rusange rimaze amezi 2 ritangiye gukoreshwa kandi ku buntu.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka