Biyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga banyomoza ibihuha bivugwa ku Rwanda
Abatoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza batangaza ko umwe mu mihigo bihaye ari ugukoresha imbuga nkoranyambaga (Social Media) bagaragaza ibyiza by’u Rwanda kandi bananyomoza amakuru y’ibihuha akunze kunyuzwa kuri izo mbuga.
Ubwo aba batoza b’intore basozaga itorero ryari rimaze ibyumweru bibiri ribera i Nkumba mu karere ka Burera tariki ya 29/08/2014, bavuze ko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye (Facebook na Twitter) hakunze kunyuzwaho amakuru y’ibihuha, atangwa n’abasebya u Rwanda.
Aba batoza b’intore bo bahamya ko izo mbuga nkoranyambaga bazazikoresha neza bagaragaza iterambere ry’u Rwanda kandi bananyomoza ayo makuru y’abasebya igihugu; nk’uko Rongin Gatanazi ukuriye ihuriro ry’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza, abisobanura.
Agira ati “Izi mbuga nkoranyambaga tuzazikoresha tugaragaza ibyiza igihugu cyacu gikora, tunaboneraho umwanya wo kujora ndetse tunanyomoza amakuru y’ibihuha aba atangazwa n’abasebya igihugu cyacu”.

Akomeza avuga ko nk’abatoza b’intore bazakoresha imbuga nkoranyambaga bahanahana amakuru abafitiye akamaro mu guharanira guteza imbere u Rwanda.
Gatanazi yongera ho ko mu rwego rwo guteza imbere igihugu ndetse no kwiteza imbere muri rusange buri munyeshuri wiga mu mashuri makuru cyangwa kaminuza azajya yizigamira nibura amafaranga y’u Rwanda 500 buri kwezi.
Mu minsi bamaze mu itorero bigishijwe amasomo atandukanye aganisha ku gukunda igihugu no kwimakaza indangagaciro z’ubunyarwanda.
Abatoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza, uko ari 238, bahagarariye urubyiruko rw’u Rwanda rw’abanyeshuri rugera ku bihumbi 90.
Aba batoza b’intore nibo bazafasha mu gutangiza urugerero muri kaminuza ndetse n’amashuri makuru, biteganyijwe ko ruzatangira tariki ya 01/10/2014.
Ubusanzwe abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye batozwaga nyuma bakajya ku rugerero mbere y’uko bajya kwiga mu mashuri makuru na kaminuza rwarangira bagakomeza kuba intore gusa, ariko ubu abarangije amashuri yisumbuye bazajya bakomereza urugerero mu mashuri makuru na kaminuza bazaba bagiye kwigaho.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Twe ntacyazatuma tugamburuzwa nokwita nabadusebereza igihugu bakivuga uko bibone kubera inyungu babifitemo kandi tuzi ukuri kose nkabanyarwanda,niyompanvu twamaganye BBC ndetse nabayishyigikiye bose ndetse nanone n uwumva ashaka guhun gabanya amahoro,umutekano,amajyambere ndetse nibindi bikorwa byiza bibereye abanyarwanda tukabishimira reta yubumwe bwabanyarwanda iyobowe na Nyakubahwa President wa republic. so tuzarinda ubusugire bwigihugu cyacu nibiba ngobwa tugipfire.
INTAGAMBURUZWA TUGOMBA GUKURA AMAHAME Y’INTORE MUMAGAMBO
TUGASHYIRA MUBIKORWA MAZE TUKIYUBAKIRA URWANDA RWACU RWATUBYAYE TWIMAKAZA INDANGAGACIRO NAKIRAZIRA BY’UMUCO NYARWANDA.MURAKOZE NI INTAGAMBURUZWA MURI REMERA COMPUS.
IMIHIGO IRAKOMEJE.
Intagamburuzwa nimukomereze aho mukubaka Igihugu Cyu Rwanda kuko nimwe maboko gifite
#Gatwa nagirango nkubaze niba #Gatanazi yaba yarakoze ibinyuranyije n’amategeko wenda akakurenganya?
kubaka URWANDA ni ishingano yaburi mu nyarwanda wese, nki ntagamburuzwa twatojwe neza kandi twiteguye guhindura imyunvire yabamwe mu banyarwanda bagifite imyunvire yo hasi tukabatoza umuco wo gukora no gukunda igihugu.imihigo irakomeje
Intagamburuzwa mugire amahoro mwabumvise ko batangiye nka bagatwa batemera guhanwa bikoreye umuyobozi ngo yarabahanishije dutangire tubarwanye twivuye inyuma murakoze Imihigo irakomeje.
Birashoboka ko hali abanuza ibihuha bisebya u rwanda ku mbuga zimwe na zimwe. Aliko se na none niba intore mu kunyomoza ziralutse zibeshye zikanyomoza ibyavuzwe ali ukuli, zizaba zirusha iki abo babeshya basebya u rwanda ? bashobora kuzanyomoza ibyo batazi bityo nabo bakaba nk’abo ba basebya bavuga ibitalibyo. Tubitge amaso tuzaba tureba ili nyomoza.
ntituzagamburuzwa na basebanya ubwo baratangiye
Ubu se uyu Gatanazi n’ibihuha yakwirakwije mu cyahoze ari ISAE agatuma twirukanwa atubeshyera akaduteranya n’ubuyobozi ni ntore ki? ngo azamagana ibihuha ahubwo mumwitege araje abikwirakwize. utabizi azabibaze abo yirukanishije igihe yayoboraga ISAE-SU keretse niba yarihannye.
Intagamburuzwa turiteguyepe.gusa itangira ryamashuri ryaratinze sinibaza ukuntu urugerero ruzatangizwa kumugaragaro ku01/10/2014 twatangiye 29/09/2014?ese urugerero ruzatangizwa kumugaragaro hakiri ibigo bitaratangizwamo itorero?ese ntakuntu gutangiza urugerero kumugaragaro byakwigizwa inyuma maze ibigo byose bikabanza bigafungurirwa itorero?
Congs afande Gatanazi, tukuri inyuma nk’intagamburuzwa.