Bimwe mu byaranze ikoranabuhanga muri 2015 mu Rwanda

Nk’uko u Rwanda rukomeje kugira umuvuduko mu ikoranabuhanga umwaka wa 2015 usize hari byinshi rugezeho birimo ikoranabuhanga ryihuta rya 4G no kwakira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga.

MYICT yakwirakwije internet ahenshi mu hahurirwa n’abantu benshi

Ku wa 28 Mutarama 2015, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru atangaza ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gukwirakwiza interineti ahantu hahurira abantu benshi.

Hagejejwe internet ahahuriwa n'abantu benshi ndetse no mu modoka zitwara abagenzi.
Hagejejwe internet ahahuriwa n’abantu benshi ndetse no mu modoka zitwara abagenzi.

Mu nyubako zimwe na zimwe zo Mujyi wa Kigali ndetse no mudoka nini zitwarira hamwe abantu hashyizwemo internet no mu byaro hongerwa uburyo bwo gufasha abaturage kugera ku ikoranabuhanga rya internet.

Ku biro by’uturere hafi ya twose mu Rwanda urahagera waba ukoresha mudasobwa zigendanwa cyangwa terefoni zigezweho zo mu bwoko bwa Smartphones ukaba ushobora guhita ubona internet y’ubuntu.

U Rwanda n’ikigo cya ICGL basinyanye amasezerano yo guteza imbere ikoranabuhanga

Ku wa 28 Mutarama 2015 u Rwanda n’ikigo mpuzamahanga gitanga ubumenyi ku ikoranabuhanga (ICGL) basinye amasezerano yo gushora imari no guteza imbere ikoranabuhanga binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi.

Nyuma yo gusinya ayo masezerano, Jean Philibert Nsengimana, Minisitiri w’ urubyiruko n’ ikoranabuhanga n’ isakazabumenyi yavuze ko 45% by’ amafaranga yinjira mu gihugu aba aturutse mu ikoranabuhanga bityo ashimangira ko kuba ikigo cya ICGL kigiye gushora imari mu ikoranabuhanga bizafasha Abanyarwanda kubona impamyabumenyi mpuzamahanga ndetse no kwagura ubukungu bw’ igihugu.

Hateguwe amarushanwa ya SCRATCH afasha abana gushyira mu bikorwa ibyo biga

Ayo marushanwa yateguwe hakoreshejwe Mudasobwa z’umushinga mpuzamamahanga wa OLPC zihabwa abana bo mu mashuri abanza (kuva mu wa kane kugera mu wa gatandatu) zibamo porogramu yitwa Scratch ifasha umwana gukora inyandiko n’igishushanyo bijyanye gifatwa nk’ikivuga ayo magambo; ibyo yabirangiza akabihinduramo ishusho irebwa nka filimi.

Abana bitabiriye amarushanwa y'ikoranabuhanga ya "Scratch".
Abana bitabiriye amarushanwa y’ikoranabuhanga ya "Scratch".

Abana bitabiriye ayo marushanwa mpuzamahanga ya Scratch ku wa 09 Gicurasi 2015 bakoze inyandiko zisobanura ahanini imiterere y’u Rwanda na gahunda za Leta nk’icyerekezo 2020, ibibazo bitandukanye hamwe n’ibisubizo byabyo bijyane n’amasomo biga mu ishuri.

Muri ayo marushanwa umuyobozi wungirije wa OLPC ku rwego rw’isi, Mariana Ludmila Cortes, yavuze ko kwitabira amarushanwa ya Scratch bifitiye inyungu umwana yo kumenya ibihangano byakozwe n’abandi bana b’ahandi ku isi no mu gihugu, bityo bakaba bahanahana ubumenyi.

Iyi gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana kuva yatangira muri 2009 mu Rwanda, abana ibihumbi 209 bari mu mashuri 448 bamaze kuzihabwa kandi iki gikorwa kirakomeje kugira ngo ikoranabuhanga ryihutishwe rihereye mu bana bakiri bato nk’uko Umuhuzabikorwa wa gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana, Kimenyi Eric yabitangaje icyo gihe.

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego yahagurukiye ibyaha bikorerwa kuri Internet

Mu kwa gatanu uyu mwaka wa 2015 hashyizweho ubukangurambaga bwiswe ”Stay Safe Online” bwari bugamije gukangurira abantu ububi by’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga.

Mu Rwanda habereye inama yiga ku gukumira ibyaha bikorwa binyuze mu ikoranabuhanga (cyber crimes).
Mu Rwanda habereye inama yiga ku gukumira ibyaha bikorwa binyuze mu ikoranabuhanga (cyber crimes).

Urugero Polisi y’u Rwanda yatangaje rugaragaza uburemere bw’iki kibazo kugira ngo gishakirwe umuti ni urw’ umunya Nigeria witwa Seheed Olalejan Adebayo winjiye mu Rwanda, akaba yari aziranye n’Umunyarwanda witwa John Ruzige Gasana, ndetse bashinze kompanyi yitwa Miriensol Holdings Limited.

Nk’uko Polisi y’u Rwanda yabivuze iyo kompanyi yari yashinzwe kwita ku by’ingendo nyamara bigaragara ko ibyo yakoraga ntaho byari bihuriye n’ibyanditse mu mpapuro bikaba byari baringa.

Nyuma gato yo kwandikisha kompanyi yabo uyu Gasana yagiye muri banki imwe ya hano mu gihugu, akurayo utwuma bishyuriraho aho uri hose bashyizemo ikarita y’umukiriya dushobora kwimurira amafaranga kuri konti z’amabanki atandukanye.

Mu gihe kitageze ku cyumweru, kompanyi y’iby’ingendo yari imaze kwakira akayabo k’amadolari 175,800 ya Amerika (miliyoni 130 z’amanyarwanda) hakoreshejwe twa tumashini twabo, yavuye ku makarita y’abantu batandukanye i Burayi.

Uburyo iyi kompanyi ikiri nshya yagendaga ibona amafaranga, byateye buri wese amakenga, bituma itangira gukorwaho iperereza.

Polisi yatangiye iperereza isura ibiro by’iyi kompanyi, itangazwa n’uko kompanyi ifite umutungo uremereye ku ma konti ya banki ifite mudasobwa ngendanwa imwe n’intebe imwe mu biro ikoreramo.

Yaba uyu munya Nigeria, yaba mugenzi we w’Umunyunyarwanda, bose nta n’umwe wabashaga gutanga ibisobanuro kuri uyu mutungo wiyongeraga ku buryo budasanzwe ari na byo byatumye habaho iperereza ryimbitse ku myungukire idasanzwe nk’iyi.

“Bitdefender” Antivirus nshya yashyizwe ku isoko mu Rwanda

Ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Alpha Computer gikorera mu Rwanda, cyashyize ku isoko Antivirus idasanzwe mu Rwanda yitwa” Bitdefender”.

Iyi Antivirus yashyizwe ku isoko ku wa 15 Nzeri 2015, yifashishwa mu kurinda umutekano wa za Mudasobwa ndetse na za terefoni zigendanwa, nk’uko Karenzi Francois umuyobozi wa Alpha Computer yabitangaje bayimurika.

Karenzi yatangaje kandi ko undi mwihariko w’iyi Antivirus nshya bashyize ku isoko, ari uko ari yo Antivirus yonyine ifite ikigo cy’ikoranabuhanga kiyihagarariye mu Rwanda.

Anatangaza ko abazajya bayigura bakagira ikibazo cyo kuyishyira muri Mudasobwa na Terefoni zabo, cyangwa se bagahura n’ikibazo mu mikoreshereze yayo, bazajya biyambaza Alpha Computer ikabibakorera vuba kandi neza ku buntu.

Inama ya Transform Africa2015 yabereye mu Rwanda

Byari iby’igiciro gikomeye ku Rwanda n’Abanyarwanda, kwakira inama mpuzamahanga nk’iyi ku iterambere ry’ikoranabuhanga ‘Transform Africa summit’.

Habaye inama mpunzamahanga ya Transform Africa 2015.
Habaye inama mpunzamahanga ya Transform Africa 2015.

Iyi nama yahurije hamwe abantu 2500 buri munsi mu minsi itatu yamaze kuva itariki 19-21 Ukwakira 2015 hatanzwe ibiganiro byinshi bivuga ku ngingo nyinshi. Abayitabiriye bari abashakashatsi n’impuguke mu by’ikoranabuhanga banyuranye.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wari muri iyi nama akayifungura ku mugaragaro yagaragaje uburyo ubushake bwa politiki bwunganiye cyane iterambere ry’ikoranabuhanga binyuze mu guhuza ibiciro by’itumanaho (One area network) mu Karere mu gihe bamwe bibwira ko ikintu cyose gikorwa n’ifaranga.

Abitabiriye iyi nama bagaragarijwe mu buryo bwimbitse ko ikoranabuhanga ryaba imbarutso y’imibereho myiza y’abaturage mu nzego zose z’ubuzima, rikanateza imbere Afurika n’isi muri rusange dore ko byatangajwe ko ibihugu 33 muri 43 bikiri inyuma mu ikoranabuhanga ari ibyo muri Afurika.

RSSB yijeje ikoranabuhanga mu kwakira imisanzu ya mituweri

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB cyijeje Abanyarwanda ko kigiye guca burundu uburyo bwo kwandika mu bitabo (regitsre) no ku mafishi abanyamuryango ba mituweri kuko bwari uburyo butinza serivisi kandi bugatwara igihe kinini, ikaba igiye kubusimbuza ikoranabuhanga ritangira gukoreshwa itariki 1 Mutarama 2016.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwakira imisanzu y’abanyamuryango ba mituweri ndetse no kubaha serivisi buzajya bukorwa hakoreshejwe porogaramu ya mudasobwa aho umukozi wa mituweri azajya yandika umwirondoro w’umunyamuryango, nimero y’irangamuntu y’uhagarariye urugo, bigaragare niba yaratanze umusanzu wose w’abagize umuryango cyangwa yaratanze igice n’ibindi nk’uko Rulisa Alex, umuyobozi ushinzwe Ishami rya Mituweli muri RSSB yabivuze.

Ba Gitifu bahawe ‘Smartphones’ bemerewe na Perezida Kagame

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari two mu Rwanda batangiye gukoresha telefoni zigezweho bita ‘Smartphones” bemerewe na Perezida Paul Kagame.

Perezida Kagame yahaye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'ubutugari smartphones.
Perezida Kagame yahaye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ubutugari smartphones.

Izo terefoni ni izo mu bwoko bwa Samsung Galaxy J1 bemerewe na Perezida Paul Kagame ubwo basozaga itorero ry’igihugu muri Kanama uyu mwaka wa 2015.

Izi Smartphones bahawe zaherekejwe na ‘sim cards’, ndetse n’udukoresho twitwa ‘memory cards’ twifashishwa nk’ububiko, dufite jiga 5.

Henhsi mu turere tw’ u Rwanda aho izo terefoni zatanzwe basabwe kuzabibyaza umusaruro banoza akazi kabo ka buri munsi.

Zitezweho gufasha aba bayobozi kwihurisha itangwa ry’amakuru, kuko zifite ububiko buhagije kandi zikaba zifashisha ikoranabuhanga rya interineti ribafasha kohereza no kwakira ibintu batavuye aho bari.

Urubyiruko rwakoze porogaramu zinoza serivisi rwarahembwe

Leta y’u Rwanda yahembye urubyiruko rwakoze programu za terefone zifasha abaturage gutanga ibirego, iyo batanyuzwe na servisi bahabwa mu nzego z’ibanze.

Minister Jean Philber Nsengimana aha igihembo Igiraneza Orgene wahize abandi.
Minister Jean Philber Nsengimana aha igihembo Igiraneza Orgene wahize abandi.

Uwitwa Igiraneza Origene ufite ikigo cyitwa O’Genius Priority, yahawe miliyoni 3.75Rwf), kubera program ya telefone ifasha abaturage kugeza ku Rwego rushinzwe imiyoborere (RGB), ibitekerezo n’ibibazo bagize kuri serivisi bahabwa n’inzego z’ibanze.

Ministiri Jean Philbert Nsengimana yavuze ko hakiri amahirwe menshi urubyiruko rugomba kubyaza ikoranabuhanga.

Ati “Ntabwo igisubizo kimwe gihagije kugira ngo ibibazo biri mu gutanga serivisi inoze bikemuke; tugomba kureba amahirwe yatuma ikoranabuhanga ritanga serivisi zinoze kurushaho, ndetse turebe serivisi zizakenerwa mu minsi iri imbere ubwo abanyarwanda bose bazaba bafite ikoranabuhanga.”

Imirongo ya terefone igera kuri miliyoni umunani mu Rwanda, ni ikimenyetso cy’uko abenshi mu baturage bafite telefone, akaba ari amahirwe benshi babyaza umusaruro, nk’uko Ministiri Nsengimana yabitangaje.

Igiraneza niwe waje imbere y’urundi rubyiruko 26 rwahataniye igihembo cya RGB, aho batanu ba mbere bahawe icyemezo cy’ishimwe n’igikombe, ariko batatu ba mbere bongererwaho amafaranga.

Inama y’Umushyikirano ya 13 ihuza abayobozi bakuru b’igihugu, inzego z’ibanze, abaturage n’Abanyarwanda baba mu mahanga, yo kuva 21-22 Ukuboza 2015, yashishikarije Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane imbuga nkoranyambaga mu kuvuguruza iby’abaharabika u Rwanda bavuga no kugaragaza isura nziza yacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka