Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yabonye ikoranabuhanga rizayafasha mu micungire

Ikigo giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), cyagaragaje ikoranabuganga ryitwa TVET Management Information System (TVET-MIS), ritanga amakuru yose akenewe ajyanye n’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.

Aya makuru azajya atangwa buri munsi ngo azafasha inzego zitandukanye gufata ibyemezo bya nyabyo bijyanye n’icyateza imbere imyuga n’ubumenyingiro, kandi ikunganira gahunda zitandukanye zijyanye n’umurimo, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa WDA, Jerome Gasana.

Abayobozi ba WDA n'abafatanyabikorwa, mu gutangiza ikoranabuhanga rya TVET-MIS kuri uyu wa gatanu tariki 5 kamena 2015
Abayobozi ba WDA n’abafatanyabikorwa, mu gutangiza ikoranabuhanga rya TVET-MIS kuri uyu wa gatanu tariki 5 kamena 2015

Iri koranabuganga rigaragara ku rubuga rwa Internet rwa WDA, ryakusanyirijwemo amakuru asobanura buri shuri ryose y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda(guhera ku mashuri mato, ayisumbuye n’amakuru), rikagaragaza aho buri shuri riherereye ku ikarita, urutonde rw’abaryigamo n’abarangije, abakozi baryo n’abarimu, ibikoresho n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Yagize ati “Nta makuru twabaga dufite ajyanye n’amashuri, kugira ngo twirwaneho twategerezaga ko umwaka urangira tukabona kujya kureba ishuri dushingiye kuri ayo makuru yaje imburagihe, bikadutwara za miliyoni zibarirwa mu magana; nyamara aya makuru tuzajya tuyabona tutavuye aho turi.”

Bamwe mu bafatanyabikorwa ba WDA bitabiriye itangazwa rya TVET-MIS.
Bamwe mu bafatanyabikorwa ba WDA bitabiriye itangazwa rya TVET-MIS.

Gasana yavuze ko kubona aya makuru bizoroshya ubushakashatsi ku bumenyi bw’ishuri, kurifasha mu micungire yaryo kuko ngo WDA izajya ihita itanga ubujyanama n’ubundi bufasha, ndetse abafaranyabikorwa ba WDA bakaba ngo boroherejwe kumenya uburyo bateza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.

David Mugume umuyobozi w’ikoranabuhanga muri WDA yavuze ko muri uko gutanga amakuru arebana n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kandi, WDA yisanze yatangaje n’amakuru yafasha izindi nzego, nk’ikarita igaragaza icyerekezo cy’ahantu hatandukanye n’ibikorwa bihari.

Ati “Ku bashaka gutanga akazi, aya ni amakuru akenewe cyane.”

WDA yatangaje amakuru yafasha izindi nzego, nk'iyi karita y'agace k'umujyi wa Kigali gaherereyemo ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro.
WDA yatangaje amakuru yafasha izindi nzego, nk’iyi karita y’agace k’umujyi wa Kigali gaherereyemo ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro.

Leta y’u Rwanda yashyize imyuga n’ubumenyingiro mu by’ibanze byafasha igihugu kugera ku bukungu buciriritse bitarenze mu 2020, ikaba yariganye ibihugu nka Singapore, gikora ibicuruzwa na serivisi zitandukanye, bikenewe mu buzima bwa buri munsi bwa muntu. U Rwanda ruracyatumiza byinshi mu mahanga rwagakwiye kuba rwikorera.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mudushirireho urutonde rwamashuli y’Imyuga nimikorereyayo naho aherereye Twohereze abana hari atarimo kugaragara

Purcherie yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Murakoze nge ni ugusaba,niba mwadufasha mukatubwira ahantu bigisha ibijyanye no gukora muma hotel murwanda niba bishoboka.

Nizeyimana fidele yanditse ku itariki ya: 2-09-2016  →  Musubize

nifuza kumenya ubkryo nokwiteza imbere

Ntakaru Timana Jandodiye yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka