Abitabiriye Transform Africa2015 barashaka ikoranabuhanga ritabangamira uburere n’umuco

Abitabiriye inama ya Transform Afrika baragaragaza ko banyotewe n’inyungu zo gukoresha ikoranabuhanga mu buryo butabangamiye uburere n’umuco w’ibihugu.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama bagaragaza ko bashyigikiye ikoranabuhanga rya Afrika ariko bagashaka kumva neza ingaruka nziza n’imbi bashobora guhura nazo kugira ngo babone uko bitwara.

Abitabiriye Transform Africa2015 baribaza uko babona ikoranabuhanga ritabangamira uburere n'umuco w'ibihugu.
Abitabiriye Transform Africa2015 baribaza uko babona ikoranabuhanga ritabangamira uburere n’umuco w’ibihugu.

Ku kibazo cy’uko abanyeshuri bashobora kurangarira mu ikoranabuhanga bahugira muri interineti birebera iby’ahandi, Perezida Kagame avuga ko ibyo nta mpungenge biteye kuko n’ubundi wasangaga biyandikira ku ntebe bicaraho kandi nta mudasobwa bakoresheje, agasanga nta kigoye kuba umwana yakwicara imbere ya Mudasobwa agakora ubushakashatsi.

Umwe mu bumva neza ibyiza by’ikoranabuhanga yavuze ko ibibazo by’ikoranabuhanga ku bukungu ari bikeya kurusha inyungu zirimo.

Yagize ati “Nkeka ko Perezida Kagame adukangurira kwiga neza ibyo dushobora gukora kugira ngo tugere ku ikoranabuhanga ritagoranye. Igihe za Leta zagira ubufatanye n’abikorera kuzamura ikoranabuhanga kandi birumvikana hakenewe kubyiga neza kandi nta kigoye kirimo.”

Uhagarariye igihugu cya Libelia yasabye ko ubunararibonye bw’u Rwanda bwafasha igihugu cye kugera ku ikoranabuhanga rijyanye n’igihe kuko ngo iby’u Rwanda rumaze kugeraho bishobora guhindura n’iby’ahandi.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Angola, we yavuze ko bashishikajwe no guhuza ibigu bya hafi na kure kugira ngo bashyigikirane mu gukoresha ikoranabuhanga. Ati “Twe muri Angola dufite gahunda yo guhugura abashoramari mu ikoranabuhanga kandi umurongo wa Broadband uri kubidufashamo kuko, twubatse umuyoboro uduhuza na Afurika y’Epfo, turateganya kubaka undi muyoboro uduhuza n’ibindi bihugu kandi”.

Abateraniye muri iyi nama bose bahuriza ku ngingo yo gufasha urubyiruko no gukomezanya n’u Rwanda mu ikoranabuhanga, kuko uhereye mu mashuri ibyiza by’ikoranabuhanga bishobora gufasha kubona imfashanyigisho zo mu bindi bihugu, kandi ko ikibazo cyari imyumvire bakaba bamaze gusobanukirwa.

U Rwanda ruza ku isonga muri Afrika ku ikoranabuhanga rigezweho rikoresha umurongo wa internet wihuse wa 4G.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

urubyiruko ntitwiteshe aya amahirwe yo kugira abayobozi batureberera ibyiza. ikoranabuhanga niryacu nituribyaze umusaruro nkuko bikwiye

janvier yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

perezida kagame numuhanga kabisa. dufite umuperezida usobanutse kandi usobanukiwe nikoranabuhanga

pacifique yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

byo ndemeranya nuvuga ko ingaruka arinke ku koranabuhanga ukurikije ninyungu irimo, abana mu mashuri nibakoreshe za interineti rwose

ange yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka