Abifite bitezweho igishoro cyo gushyigikira ikoranabuhanga
Ministiri w’imari n’igenamigambi. Amb Claver Gatete atangaza ko igishoro cyo gushyigikira ikoranabuhanga kizava mu banyamafaranga banyanyagiye ku isi.
Ministiri w’Imari yabivuze mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku buryo abafite imishinga myiza bayibonera igishoro n’akamaro bifite mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage cyabaye ku munsi wa kabiri w’inama ya Transform Africa 2015.

Yagize ati “Amafaranga arahari; dufite abashoramari ku isi, ababitse amafaranga bifuza kubona ahari amahirwe hashorwa imari, kandi ikigomba gukemura iki kibazo kikaba cyashakirwa mu ikoranabuhanga.”
Yavuze ko mu Rwanda rwatangiye gutekereza ikoranabuhanga mu 2000, nyuma y’imyaka 10 hatangira kubakwa ibikorwaremezo byaryo, none kuri ubu harakorwa ibishoboka ngo ritangire kubyazwa umusaruro.
Mu babaye aba mbere kubyaza umusaruro ikorabuhanga bakaba ari za banki, zashatse kwihutisha ihererekanya ry’amafaranga ku rwego mpuzamahanga aho za serivisi nyinshi zigakorwa n’imashini, hanabaho umutekano w’amafaranga.

Mu Rwanda hatangijwe n’isoko ry’imari n’imigabane, aho abantu bizigamira mu buryo bwo kugura imigabane n’impapuro mpeshwamyenda, ndetse no kuzigama mu buryo busanzwe.
Ubwizigame kandi buragaragarira mu kubika, kohererezanya no kwishyurana hakoreshejwe telefone zigendanwa, ku buryo ngo konti za mobile money, Tigo Cash na Airtel money mu Rwanda zigera kuri miliyoni 6.7, ndetse hakaba na konti zingana na miliyoni eshanu muri za banki.
Ati “Kubera izo mpamvu zose, amafaranga yariyongereye mu mabanki, ubwizigame bwavuye kuri 21% muri 2008, muri 201(aho ibarura riherukira) bukaba bwari bugeze kuri 72%.”

Ministiri w’Imari yabwiye abitabiriye Transform Africa ko aya yose ari amafaranga(ku ruhande rw’u Rwanda) yavamo ayo gushorwa mu iterambere ry’ikoranabuhanga; kandi ko gahunda yo guhamagarira abantu gushyira amafaranga mu mabanki izakomeza kuri 90% muri 2020.
Ku munsi wa mbere w’iyi nama mpuzamahanga, Ministiri w’Intebe Anastase Murekezi, yari yavuze ko ibihugu n’abafatanyabikorwa babyo, bagomba gushaka igishoro kingana na miliyari 300 z’amadolari yo guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika bitarenze mu 2020.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|