Abavumba murandasi barasaba iy’ubuntu aho batuye

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kinyinya muri Gasabo, rugorobereza hafi y’amazu y’abantu afite internet, rusaba gushyirirwaho iy’ubuntu mu duce batuyemo kubera ubukene.

Buri mugoroba ku muhanda wa kaburimbo hafi y’ibiro by’Umurenge wa Kinyinya, uhasanga abasore bahagaze bakandakanda telefone, ntawe uvugana n’undi. Uwageze ku cyo ashaka agahita asubira mu rugo iwabo mu dusantere tugize uwo murenge.

Muri Kigali hari urubyiruko rushakisha imibare y'ibanga ya internet y'ibigo n'ingo z'abantu, kugira ngo rukoreshe iyo internet nta mafaranga rutanze.
Muri Kigali hari urubyiruko rushakisha imibare y’ibanga ya internet y’ibigo n’ingo z’abantu, kugira ngo rukoreshe iyo internet nta mafaranga rutanze.

Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa Kigali Today wabasanze bahagaze ku muhanda, bavuga ko aho hantu habafasha kubona internet ku buntu kandi ubusanzwe badashobora kwigurira.

Umwe agira ati “Abenshi muri twe turi abubatsi, abakanishi, abanyeshuri, abandikirana na bagenzi babo bari mu bindi bihugu babasaba kubafasha, n’ibindi n’ibindi.”

Uru rubyiruko ruvuga ko ruvumba internet mu rwego rwo gushyira udukino muri za telefone zabo, abandi baba bifuza kuganirira ku mbuga nka Whatsapp, facebook, messenger, instagram, n’izindi; ariko n’abafite imirimo itandukanye bakajya gukora ubushakashatsi.

Umwe muri bo w’umukanishi ati “Abanyeshuri cyane cyane ni bo usanga buzuye hano baje gukora ubushakashatsi mu bintu binyuranye; nkanjye mba nje kureba amoko ya za moteri z’imodoka zitandukanye.”

Uru rubyiruko ruvuga ko internet yashyizwe muri za bisi ngo ikemangwa kuba itabahesha ibyo bashaka kubera kutihuta no kubahenda; aho abadafite imirimo ngo bahitamo kujya “kwiba imibare y’ibanga ya internet z’ibigo n’ingo z’abantu muri Kigali.”

Uru rubyiruko rutekereza ko mu dusantere tugize Akagari ka Kagugu muri Kinyinya aho batuye, kimwe nk’ahandi henshi mu Rwanda, ngo haramutse hashinzwe ibigo bihuza urubyiruko binafite internet, ngo byatuma babona aho bahugira bakirinda ingeso mbi.

Undi ati “Nk’uko bashyize internet mu modoka, baramutse bayitwegereje mu dusantere duhurirwaho n’abantu benshi kandi igatangwa mu buryo buhendutse cyane byatworohereza, kuko internet yo ku murenge n’ahandi ifite imibare y’ibanga (password) ituma tutayigeraho, kandi ukaba utahahagarara.”

Internet mu dusantere tw’iwabo ngo yabafasha kwigishanya no kungurana ubumenyi, kubona aho bahugira, guteza imbere ubushakashatsi, ndetse no guhindura imibereho muri rusange.

Ku rundi ruhande, Leta ngo ifite gahunda yo kwegereza internet y’ubuntu ahatangirwa servisi zitandukanye, aho ngo byatangiriye mu bashinzwe gutwara abantu, nk’uko Ministiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana asubiza iki kibazo cy’urubyiruko.

Ati “Internet y’ubuntu izakomeza gutangwa mu zindi serivisi. Hariho na internet y’ubuntu ku bakiriya b’ibigo by’itumanaho bya Airtel na MTN. Izindi servisi zo zigomba kwishyurwa, kugira ngo abashoye imari na bo bashobore kunguka.”

Mu mwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru b’Igihugu uheruka kubera i Gabiro mu Ntara y’Iburasirazuba, Perezida Paul Kagame yibukije ko internet igomba gushyirwa mu igenamigambi rya Leta nk’uko amazi n’amashanyarazi bitangwa ku baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

OH LA LA!
1. BAZIGISHE ABATWARA COASTER ZO MU MUGI GUFATA NEZA UTWUMA TWA 4G TURIMO; USANGA HARI ABAMANIKAHO IMYENDA YABO
2. BAZAYISHYIRE NO MU MODOKA ZIJYA MU NTARA, TURAYIKENERA PE!
3. KU TURERE N’IBINDI BIGO BYA LETA, NYABUNA MUKUREMO PASSWORD TUJYE TWIVUMBIRA.
4.MURAKOZE!

C yanditse ku itariki ya: 22-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka